U Burusiya bwafatiwe ibihano bikakaye n’U Bwongereza, aho bwahinduye intego y’ibihano bwari bwabufatiye. Bwavuze ko imitungo yabwo izakomeza gufatirwa kugeza igihe bwemeye guha Ukraine impozamarira yo kongera kwiyubaka.
Ni amategeko mashya yemerera ba Minisitiri kugumishaho ibihano byafatiwe u Burusiya, kugeza igihe bwishyuriye impozamarira kuri Ukraine, bikaba binavuze kandi ko imitungo yose y’u Burusiya izafatirwa igahabwa Ukraine kugira ngo yongere kwiyubaka.
Guverinoma y’u Bwongereza isobanura ko amategeko mashya ashobora gukoreshwa mu gihe hari ibimenyetso simusiga by’imyitwarire igize ibyaha.
Ni mu gihe kandi hari gutegurwa inama yo kuzahura ubukungu no kongera kubaka Ukraine izabera i Londres.
Aya mategeko arahindura intego y’ibihano byafatiwe u Burusiya kuko byari bigamije kurinda ubusugire bwa Ukraine, none bikaba byahindutse kwishyura indishyi z’akababaro.
Nubwo hazabaho isesengura n’ibiganiro kuri aya mategeko, hazanashyirwaho abantu bashinzwe gutahura imitungo yose y’u Burusiya iri mu Bwongereza. Abantu kandi bazasabwa guhishura iyo mitungo ku bushake bitume ihabwa Ukraine kugira ngo yongere kwiyubaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, James Cleverly, yavuze ko uko Ukraine ikomeje kwihagararaho no guhangana n’ibitero by’u Burusiya, ni nako ikeneye kongera kwiyubaka mu buryo bwagutse.
Abategetsi batandukanye mu Bwongereza bavuga ko ingamba nshya zerekana ko iki gihugu cyiteguye kandi kiri gushaka inzira zose zizatuma amafaranga y’u Burusiya agera ku baturage ba Ukraine bashegeshwe n’intambara bwayigabyeho.