Igihugu cy’Uburusiya ,cyagaragaje aho gihagaze ku kibazo cya M23 n’umutekano mucye ukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa DRC uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.
Ni ibiheruka gutangazwa na Madame Anna M. Evstigneeva intumwa idasnzwe y’Uburusiya mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kuwa 29 Werurwe 2023 i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Muri iyo nama yari igamije kwiga ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC, Madame Anna Evstigneeva yavuze ko Uburusiya butewe impungenge n’ibikorwa by’umtwe wa M23 bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa DRC ndetse ko bikomeje guteza akaga ubuzima bw’abaturage harimo,Ubuhunzi, ubuzima no guhungabanya uburengenzira bwa muntu .
Yakomeje avuga ko Uburusiya, bwifuza ko MONUSCO, Ingabo za Leta FARDC n’ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa EAC, bashyira imbara mu kurwanya M23 batibagiwe n’umutwe wa FDLR urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda , ngo kuko nawo kimwe n’indi mitwe yose yitwaje intwaro irimo CODECO ,Nyatura na Mai Mai ikorera mu burasirazuba bwa DRC, ibangamiye amahoro n’ituze mu burasirabuba bw’iki gihugu.
Ati:” Uburusiya butewe impungenge n’ibikorwa bya M23 bikomeje kwiyongera byatumye ubuzima bw’Abaturage mu burasirazuba bwa DRC bujya mu kaga.Nti twakwibagirwa kandi umutwe wa FDLR urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda nawo ufite uruhare runini mu gutuza ibibazo by’umutekano muri kariya karere. Turasaba ko MONUSCO, FARDC n’ingabo z’Umuryango wa EAC ,bashyira imbaraga mu kurwanya M23 na FDLR n’indi mitwe yose irimo Red-Tabara ,CODECO ,Nyatura na Mai Mai kugirango amahoro n’umutekano birambye bigaruke mu burasirazuba bwa DRC.”
Anna M. Evstigneeva, yakomeje avuga ko “Uburusiya bunatewe impungenge n’umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati y’u Rwanda na DRC ndetse ko igihugu cye cyifuza ko impande zombi zahagarika ibikorwa bya gisirikare biganisha ku ntambara yeruye ,ahubwo hakabaho ibiganiro bya Politiki mu rwego rwo guhoshya amakimbira”
Ubursiya kandi, “ngo bushyigikiye imyanzuro ya Luanda na Nairobi bukanashima umuhate w’Ibihugu byo mu Karere ,ugamije gukemura amakimbirane hagati ya M23 na Kinshasa binyuze mu biganiro bya Politiki .”
K’urundi ruhande ,Anna M. Evstigneeva yanenze cyane imvugo z’urwango zibasira avavuga Ikinyarwanda mri DRC n’ibindi bikorwa by’urugomo byibasira ingabo za MONUSCO n’iza EAC zirimu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri DRC .
Anna M. Evstigneeva , yagiriye inama Ubutegetsi bwa DRC kubaka inzego z’umutekano zikomeye zirimo igisirikare,igiporisi n’iperereza ,kugirango bubashe gukemura ibibazo by’umutekano mucye igihugu cyabo giterwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse ko bugomba gufungura inzira y’ibiganiro n’iyi mitwe kugirango haboneke amahoro arambye.