Uburundi n’uburusiya byatangiye ikiciro gishya cy’umubano ushingiyen kubuhahirane busesuye, ibi byagarutsweho ubwo Ambasaderi w’uburusiya muBurundi yatangazaga ko imfashanyo yabo y’ibikomoka kuri Petrori ndetse n’ifumbire mvaruganda biri munzira bizanwa muburundi.
Mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru Ambasaderi w’igihugu cy’uburusiya muBurundi Valery Mikayove yavuze ko igihugu cye cyohereje imiti , abahanga, ibikomoka kuri Petrori , hamwe n’ifumbire byo gufasha u Burundi , yatangaje ko abahanga bazazanwa I Burundi bazahagera vuba , yatangaje kandi ko bazashinga ikigo muBurundi gipima imiti murwego rwo rwirinda gutinza ibintu munzira.
Yakomeje avuga ko Uburusiya buri gushaka umuti w’ibihano umuryango w’ibihugu by’I Burayi wabafatiye , muri Afurika kuko Afurika nayo ishobora kuba isoko ryiza ry’ubusiya.
Icyakora uyu mwambasaderi ntiyatangaje ingano y’ibyo bazohereza yaba iy’ibikomoka kuri Peterpori cyangwa se ifumbire n’imiti, cyakora yatangaje koi bi byose bizaza k’urugero rw’ibyo bakeneye byose.
Iki gihugu cyemereye imfashanyo u Burundi cyafatiwe ibihano n’umuryango w’ibihugu by’iBurayi’ kubera intambara cyagabye kuri Ukraine kuva mukwezi kwa Gashyantare. Gusa igihugu cy’uBurundi nacyo cyari kiri kubyutsa umubano wacyo n’umuryango w’ibihugu by’iBurayi.
Gusa bamwe mubahanga mubyapolitiki bemeza ko uyu mubano w’UBurundi n’umuryango w’ibihugu by’iBurayi ushobora kuza mo agatotsi kuko Uburusiya n’uyu muryango badacana uwaka.
igihugu cy’uBurundi ni kimwe mubihugu 9 byo kumugabane w’Afurika, byashyigikiye ko Uburusiya butera Ukraine.
Uwineza Adeline