Igihugu cy’Uburusiya cyakunze gukumirwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byibumbiye mu muryango w’ibihugu by’Iburayi, NATO, bibubuza gushinga ibirindiro bishya by’ingabo zo mu mazi,ariko kugeza ubu iki gihugu cyatangaje ko kigiye noneho kubikora vuba aha, bagashinga ibirindiro by’amato muri Jeworujiya.
Ibyo kubukumira byagaragaye cyane mu ntangiriro z’ugushyingo, Abadepite 50 batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jeworujiya bagejeje ijambo ku bihugu bigize Umuryango wa NATO ndetse n’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi basaba ko bahuriza hamwe umugambi wo kurwanya umugambi w’Uburusiya wo gushinga ibirindiro by’amato mu karere ka Jeworujiya.
Jeworujiya ni Akarere k’Uburusiya kigenga ariko karinzwe n’igisirikare cy’Uburusiya
Abadepite bagize bati: “Twese twamaganye kandi dushimangira ko Uburusiya bwigaruriye ibikorwa bya gisirikare, ibikorwa bya gisirikare ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kwigarurira akarere ka Jeworujiya, imvugo nshya ikaba ari iyo gufungura ibirindiro by’amato by’Uburusiya ku cyambu cya Ochamchire”.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Jeworujiya yamaganye gahunda y’Uburusiya ikavuga ko ari ukurenga ku busugire bw’ubutaka bwa Jeworujiya.
Umuyobozi wa komite ishinzwe ububanyi n’amahanga ya Jeworujiya, Nikoloz Samkharadze yabwiye BBC ati: “Nubwo batangiye kubaka icyo kigo muri Ochamchire, bizabatwara nibura imyaka itatu kandi ntabwo bahishikajwe n’iterabwoba rishobora kuza mu gihe kiri imbere.”
Avuga ko guverinoma yibanda cyane ku baturage ba Jeworujiya bicwa cyangwa bashimuswe n’ingabo z’Uburusiya hafi yagace gatandukanya Jeworujiya n’uturere twa Abkhazia na Ossetiya y’Amajyepfo.
Ibiro by’ubutasi bya Ukraine bivuga ko iki gikorwa cyo gutuma ubwato bw’intambara buva mu nyanja y’Uburusiya bukoresha Ochamchire nk’icyambu cyiza.
Natia Seskuria wo mu kigo cyitwa Royal United Services Institute, avuga ko niba Uburusiya bugiye gukoresha icyambu cya Ochamchire kugira ngo butere Ukraine Burusiya y’amato, bisaba ko Jeworujiya igomba kugira uruhare mu ntambara kandi yo itabishaka.
Ati: “Niba Putin akeneye ko Jeworujiya igira uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri iyi ntambara, azabikora kubera inyungu ze kandi afite ubushobozi bwose bwo gushyira igitutu kuri Jeworujiya, gusa uyu ni umwanzuro ubabaje”.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com