Umukuru w’igihugu cy’ubushinwa Xi Jinping agiye kugirira uruzinduko mugihugu cy’Uburusiya ni uruzinduko rugamije kuzamura umubano w’ibihugu byombi n’ubuhahirane nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa Wang Wenbin.
Perezida Xi Jinping uruzinduko agiye kugirira Muburusiya ruteganijwe kuzaba kuri uyu wa 20-22werurwe yatumiwe mo na mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin ngo haribyishi bizigirwa mururwo ruzinduko rwa bakuru bibihugu byombi.
Nimugihe Perezida Xi yatangaje ko atigize agirana umubano uhambaye na Perezida Putin ariko urwo ruzinduko rugamije kongera umubano hagati y’ibihugu byombi nk’uko Wang yabibwiye itangazamakuru
Perezida Xi azagirana ibiganiro byimbitse na Perezida Putin ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi ibirebana n’ibibazo mpuzamahanga, guteza imbere inyungu zihuriweho ni bihugu byombi gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, nk’uko umuvugizi wa Guverinoma y’Ubushinwa yabitangaje.
Minisiteri y’ububanyi namahanga y’ubu Shinwa Wang Wenbin yatangaje ko Ubushinwa buzakomeza guhagarara kuruhande buriho kandi yakomeje avugako arirwo rukwiye kubibazo bya Ukraine nogushyigikira ibyo Uburusiya bugezeho.
Mukarutesi jessica
Thank for your good information