Ibihugu by’u Bushinwa na Taiwan bikomeje kugaragaza ko isaha n’isaha rwakwambikana, ubu noneho u Bushinwa bwohereje mu kirere cya Taiwan indege z’intambara 14.
Ubushamirane hagati y’Ibi Bihugu bwongeye kugaragara cyane ubwo Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi, asuye Taiwan nyamara u Bushinwa bwari bwabujije Taiwan kumwakira.
Pelosi yabaye umuntu wa gatatu ukomeye muri Amerika wageze muri Taiwan, nyuma ya Perezida na Visi Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za America,
U Bushinwa bwohereje ziriya ndege z’intambara zirengaho gato umupaka ubuhuza na Taiwan nyuma y’igihe gito abasirikare ba Taiwan bahanuye indege itagira umupilote y’u Bushinwa ubwo yari yageze mu kirere cya Taiwan.
Taiwan ivuga ko yiyemeje kwereka u Bushinwa ko atari agafu k’ivugwarimwe bityo ko idashobora kwihanganira ubushotoranyi bw’iki Gihugu cy’igituranyi.
Gusa u Bushinwa bwo bwarakajwe bikomeye no kuba uriya muyobozi ukomeye muri America agenderera Taiwan ndetse byatumye buhita buzenguruka ibice bitandatu bya Taiwan.
Abasesenguzi bavuga ko iby’ibi Bihugu byombi bigana ahabi kuko buri kimwe gikomeje kugaragaza gushaka guhiga ubutwari, bakavuga ko igihe icyo ari cyo cyose byakozanyaho mu ntambara na yo yazahaza Isi.
U Bushinwa buramutse bugiye mu ntambara byagira ingaruka ikomeye ku mibereho y’abatuye Isi dore ko iki Gihugu kiri mu bifatiye runini Isi kubera ibikoresho byinshi gitunganya biguriswa mu bice byinshi by’Isi.
RWANDATRIBUNE.COM
USA yibwira ko izasenya Russia&China ikoresheje kamere yayo y’intambara ariko yashenye ibihugu byinshi yic’abantu benshi mu buryo butey’agahinda yibagirwa ko uwicisha inkota yicishishwa indi,inzira-karengane zicanywe n’imiryango zitwa ibyihebe kdi USA ibasanze iwabo amaraso yabo aratakira Imana.USA yitegure kunywera Ku gikombe yiteguriye
Intambara ya 3 y’isi iratutumba ( the World War 3 is looming).China nishaka gufata Taiwan ku ngufu,abahanga benshi bemeza ko nta kabuza Amerika ifatanyije na NATO (OTAN),wongeyeho Japan na Australia bazatabara Taiwan.Bibyare intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques,isi yose ikaba umuyonga.Nkuko bible ivuga,imana ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zabo,kandi irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo armageddon ivugwa muli bible.Ishobora kuba yegereje cyane iyo urebye ibintu byinshi birimo kubera ku isi biteye ubwoba kurusha kera.