U Bushinwa bwaburiye Leta Zunze Ubumwe za America kuri Perezida w’Inteko yayo, Nancy Pelosi uvugwaho ko ashobora kugenderera Taiwan, buvuga ko bagomba kwirengera ibizamubaho naramuka ahagirieye uru ruzinduko.
Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bushinwa byakunze kurebana ay’ingwe bipfa iki kirwa cya Taiwan gisanzwe kiri mu maboko y’u Bushinwa ariko USA igakomeza kwinangira.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, Nancy Pelosi usanzwe ari umwe mu bategetsi bakomeye muri iki Gihugu, asanzwe ari umwe mu bakunze kugirana ibibazo n’u Bushinwa kubera gukomeza gutsimbarara kuri iki kirwa cya Taiwan.
Hamaze iminsi havugwa ko uyu munyapolitiki ashobora kugirira uruzinduko muri iki kirwa mu gihe yagombaga kuruhagirira muri Mata uyu mwaka ariko akaza kurusubika.
Zhao Lijian, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa yatangaje ko igihe cyose Pelosi yagirira uruzinduko muri iki Kirwa, hazaba akantu ndetse ko Leta Zunze Ubumwe za America zikwiye kubimenya zikanazirengera ingaruka zizabaho.
Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barahakana iby’uru ruzinduko mu gihe Pelosi we yitangariza ubwe ko kuba yagirira uruzinduko muri Taiwan ari ibintu by’ingirakamaro.
RWANDATRIBUNE.COM