Ubushinwa bwatangaje ko ubushotoranyi bw’Amerika ku gihugu cyabo bushobora kuzabyara intambara kandi ko iyo ntambara ishobora kubyara ishyano rikomeye ku isi yose.
Ibi Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa, Gen Li Shangfu, yabihamije ubwo yatangazaga ko igihugu cye nikiramuke kirwanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bipfuye ikirwa cya Taiwan ubusanzwe kibarwa nk’intara y’Ubushinwa hazaba ishyano rikomeye ku isi.
Minisitiri Gen Li Shangfu yatangaje ibi nyuma y’umunsi umwe ubwato bw’intambara bw’ibihugu byombi habuze gato ngo bugonganire hafi ya Taiwan.
Kuri uyu wa 03 Kamena nibwo ubwato bw’intambara bwa Amerika bwari bugonganye n’ubw’Abashinwa habura gato, aho Amerika yavuze ko byaturutse ku bwato bw’Abashinwa butubahirije amategeko mpuzamahanga yo kugenda mu mazi.
Amerika ivuga ko byasabye abari batwaye ubwato bwayo kugenda gahoro no kwigengesera kugira ngo batagongana n’Abashinwa.
Ubwato bw’intambara bw’Abanyamerika bwari buri mu myitozo isanzwe bafatanya n’Abanya-Canada, mu gihe u Bushinwa bwo bubashinja ubushotoranyi dore ko ayo mazi bari bagonganiyemo ari mu bilometero bike uvuye ku butaka bw’u Bushinwa.
Abasesenguzi batandukanye bagaragaje ko uko guhangana gukomeje hagati y’ibihugu byombi, gushobora kuvamo intambara.
Impamvu ni uko Amerika ikomeje gufasha no gushyira intwaro zikomeye muri Taiwan no hafi yayo, mu gihe u Bushinwa bufata Taiwan nk’intara yayo ifite imiyoborere yihariye, Amerika itagomba kuvogera uko ishaka.
Amerika yo ishaka ko Taiwan yigenga ikaba igihugu ukwacyo, ibintu u Bushinwa buvuga ko bidateze kubaho.
Minisitiri w’ingabo w’u Bushinwa, Gen Li Shangfu, uri mu nama yiga ku mutekano muri Singapore, yavuze ko ubushotoranyi Amerika irimo batazabwihanganira, gusa agaragaza ko bigeze aho ibihugu byombi birwana, byaba ari ‘ishyano’.
Shangfu yavuze ko Amerika ishaka intambara, ibintu ashimangira ko biteje umutekano muke, ko icyabera cyiza impande zombi ari ukumvikana bagakemura ikibazo mu mahoro.
Yashimangiye ko igihugu cye kitazemera ko Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo bivogera umutakeno wo mu mazi w’u Bushinwa byitwaje ko biri mu myitozo.
Ati “Nta wabihakanye ko gushwana gukomeye hagati y’U Bushinwa na Amerika bizageza isi ku ishyano rikomeye”.
Taiwan iri mu bilometero 160 uvuye ku butaka bw’u Bushinwa, ari nacyo gituma u Bushinwa bukomeza kuyitsimbararaho ku nyungu z’umutekano wayo.
U Bushinwa bubona umubano wa Taiwan n’Amerika uteje impungenge by’umwihariko kwemerera ingabo z’Amerika kuhashyira ibirindiro n’intwaro zikomeye.
Taiwan kandi ni ingenzi cyane ku bukungu bw’Isi kuko byinshi mu byuma byifashishwa mu gukora telefone na mudasobwa ku Isi bituruka mu nganda ziri muri Taiwan.
Iki kirwa Ubushinwa ntibukivuga ho rumwe na Leta Z’unze ubumwe z’Amerika kuko Amerika igaragara nk’ishaka kugira ijambo rikomeye muri iki kirwa mugihe gifatwa nk’intara yabo ariko yigenga.
China ntabwo ijya itinya intambara.Ariko abaturage b’Amerika bo bagira ubwoba.China nishaka gufata Taiwan ku ngufu,abahanga benshi bemeza ko nta kabuza Amerika izafatanya na NATO (OTAN),wongeyeho Japan,Philippines na Australia bagatabara Taiwan.Nukuvuga ibihugu birenga 35 bizarwanya China.Bavuga ko ibyo bizabyara intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques,isi yose ikaba umuyonga.Ariko nkuko bible ivuga,imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,kandi irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo armageddon ivugwa muli bible.Ishobora kuba yegereje cyane iyo urebye ibintu byinshi birimo kubera ku isi biteye ubwoba kurusha kera.