Guverinoma y’u Bushinwa yasubiyemo ibarura ku mubare w’abantu bishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu mujyi wa Wuhan aho cyatangiriye mu mwaka ushize, biza kugaragara ko umubare w’abapfuye wiyongereyeho abantu 1290.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, byatangajwe ko uyu mujyi utuwe na miliyoni 11 wari mu kato guhera uri Mutarama, wasanze hari abandi bantu baguye mu ngo zabo batashoboye kwitabwaho n’abaganga, mu gihe imibare yajyaga ibarwa ari iy’abaguye mu bitaro gusa.
Iyi mibare mishya yatumye abishwe na Coronavirus mu mujyi wa Wuhan biyongeraho 50% bagera ku 3869 naho mu Bushinwa bwose bagera ku 4632. Umubare w’abanduye muri Wuhan wo wiyongereyeho abantu 325 baba 50333.
U Buyobozi bw’u Bushinwa buvuga ko bwamaze guhagarika ikwirakwira ryihuse ry’iki cyorezo, mu gihe amahanga akomeje gushidikanya ku mibare y’ingaruka iki cyorezo cyaba cyaragize ku Bushinwa, barebye ubukana kimaze kugaragaza.
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa Kane yavuze ko hari ugushidikanya ku buryo u Bushinwa bwahanganye na Coronavirus, aho yabwiye ikinyamakuru Financial Times ko “bigaragara ko hari ibintu byabaye ariko tutazi.”
Ku rwego mpuzamahanga abamaze kwandura Coronavirus barenga miliyoni ebyiri, ndetse abo imaze guhitana barenga ibihumbi 140 hirya no hino ku Isi. Nibura abasaga kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bategetswe kuguma mu ngo zabo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Zhao Lijian, yavuze ko uburyo Coronavirus yakwirakwiraga byihuse byatumye habaho kutabona imibare imwe n’imwe, ariko “hatigeze habaho uburyo bwo guhisha imibare kandi ntibizigera binabaho.”
Ubuyobozi bw’u Bushinwa buvuga ko hagiye habaho raporo z’inzego z’ubuzima zitinda gutangwa, mu gihe hari abantu bagiye bagwa mu ngo zabo mu gihe ibitaro bitabashaga kubakira.
Itangazo ryanyujijwe kuri Xinhua rikomeza riti “Izamuka ryihuse ry’imibare y’abarwayi mu mizo ya mbere y’icyorezo, ryarenze ubushobozi bw’inzego zacu z’ubuvuzi n’imibare zishobora kwakira.”
“Abarwayi bamwe baguye mu ngo batabashije kuvurirwa mu bitaro. Mu mikorere isanzwe y’ubuvuzi, abaganga bari barimo gukora ibirenze ubushobozi bwabo, ku buryo bari bahangayikishijwe no kurokora ubuzima no kuvura abarwayi, bigatuma habaho gutinda gutanga raporo, ntibikorwe cyangwa hakazamo amakosa.”
U Bushinwa buvuga ko ibyo guhisha amakuru bushinjwa nta shingiro bifite, ku buryo gusubiramo iyi mibare ari ugukura mu nzira ikintu cyose cyatuma mu mikorere yabwo hazamo inenge.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza ari nawe wasigariyeho Minisitiri w’Intee Boris Johnson urwaye Coronavirus, Dominic Raab, yavuze ko hari ibibazo bikomeye bikwiye kubazwa u Bushinwa.
Muri rusange abanduye Coronavirus mu Bushinwa kugeza magingo aya ni ibihumbi 82.
Habumugisha Vincent