Kuva muri gahunda ya guma mu rugo iteye ubwoba mu Bushinwa nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuzima, kuko habonetse abarwayi bashya 19 ba Koronavirusi muri izi mpera z’icyumweru (week-end), muri bo 2 ni abaturutse hanze.
Umuntu umwe yabonetse i Wuhan ku wa Gatandatu tariki 8 Gicurasi, abandi 11 mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’igihugu cy’u Bushinwa. Bityo, umujyi wa Shulan ku cyumweru wahise wongera ushyiraho gahunda yo kuguma mu rugo, ibikorwa by’ubuzima busanzwe byari byarakomorewe byongera guhagarikwa. (Ambien)
Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa(RFI) kuri iki Cyumweru umujyi wa Shulan wo mu Ntara ya Jilin ingendo zahagaritswe, nta muntu usohoka.
Imodoka zose zabujijwe kwinjira muri uwo mugi na za gare ya moshi kuzageza ku itariki ya 31 Gicurasi. Bitewe n’uko byagaragaye ko habaho gukomeza gukwirakwiza Covid-19, abayobozi bo muri karitsiye bahawe amabwiriza ko nta muntu wongera kurenga aho atuye bakaguma mu turere twabo.
Abaturage 700 000 bagomba kuguma mu ngo ntibasohoke, kuko ahagaragaye abanduye Koronavirusi muri Hubei na Zhejiang mu ntangiriro z’icyorezo mu Bushinwa, umuntu umwe mu muryango ni we wemerewe gusohoka akajya guhaha.
Umugore w’imyaka 45 ni we ukekwaho kuba ariwe wazanye uruhererekane rushya rwa Koronavirusi nk’uko bitangazwa na Huanqiu Shibao. Abashinwe ubuzima bakaba batunguwe n’uko uwo mugore adaheruka gukora ingendo kandi akaba ataranahuye n’umuntu wanduye Koronavirusi.
Ingamba zo gukumira zashyizweho ni uko ahakorerwaga siporo n’ahandi hantu ho kwidagadurira, Sinema hafunzwe. Amasomo yari yarongeye gutangira ku banyeshuri bari mu mwaka wa nyuma na yo yahagaritswe.