Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yabwiye itangazamakuru ko ubu barimo kureba uko habaho ibiganiro mu by’ubucuruzi hagati y’igihugu cye n’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’i burasirazuba u Rwanda rubarizwamo.
Ambasaderi Lomas yagize ati “Turimo kureba uko habaho ibiganiro n’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC), bimeze nk’ibyari biriho mu muryango w’ibihugu by’Iburayi , rero turashaka kuzaganira ikintu gifite intego, gusa ntidushaka kurogoya ubucuruzi busanzwe muri ibi bihugu .”
Yavuze ko kugeza ubu batangiye ibiganiro n’ubunyambabanga bwa EAC ndetse n’ibihugu biwugize harimo n’u Rwanda.
Ati “Twatangiye ibiganiro hagati yacu n’ubunyamabanga bwa EAC harebwa uko twakomeza gutera imbere, Minisitiri w’ubucuruzi mu Rwanda yari mu Bwongereza kandi twagiranye ibiganiro by’ibanze kuri uyu mushyinga .”
Yavuze ko kuba nta masezerano yari ariho hagati ya EAC na EU, ari byo byatumye habaho gushaka andi mashya.
Ambasaderi Lomas ati “Iyaba hari amasezerano y’ubucuruzi hagati ya EU na EAC twakabaye tugendera kuri ayo, ariko kugeza uyu munsi ntayo. Amahitamo yacu ni uko EAC yahitamo kuyashyiraho tukaba twayagenderaho cyangwa tukaba twazana andi mashya.”
Ibiganiro hagati ya EAC na EU byagombaga kumara imyaka itanu, kugeza ubu aya masezerano yasinywe gusa n’ibihugu bibiri aribyo u Rwanda na Kenya.
Ibindi bihugu bigize uyu muryango byavuze ko kuyasinya bizagira ingaruka ku nganda zabyo zikirimo kuzamuka, kuko ngo zidashobora guhangana n’izo muri ibi bihugu zateye imbere.
Amb Lomas avuga ko aya masezerano azaganirwaho, azibanda ku bikenewe n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu by’akarere, hagamijwe kurengera ubushobozi bw’inganda zabyo mu gihe runaka, ariko intego ari ukugira ubucuruzi bwiza.
Aha Ambasaderi Jo Lomas agira ati “Ubu turacyari mu biganiro, ntabwo nakubwira ikizaba kirimo, amasezerano yari asanzweho ni ikimenyetso cyiza cy’ibyo turimo gushaka, turashaka kuzagira igihe intego ari ukurinda inganda zimwe no kuzifungurira amasoko ariko bifite igihe runaka cyagenwe, nk’ubu turashaka ko u Rwanda rukomeza kugira ibyo rwohereza mu Bwongereza, twishimira ikawa yanyu, icyayi, n’ibindi, niyo mpamvu twifuza isoko rifunguye.”
Ambasaderi Lomas uhagarariye inyungu z’ubwongereza mu Rwanda yavuze ko kuba baravuye muri EU, bibaha uburenganzira bwo gukora ibiganiro mu by’ubucuruzi uko bashaka.
KAYIREBWA Solange