Minisititi w’Intebe w’u Bwongereza, Liz Truss yatangaje ko we ndetse n’abaturage b’iki Gihugu bose, bakomeje gusengera Umwamikazi Elizabeth II urembye.
Uburwayi bw’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth II, bwemejwe n’ubwami bw’iki Gihugu mu itangazo bwashyize hanze.
Iri tangazo rivuga ko abaganga b’Umwamikazi bahagangikishijwe n’ubuzima bwe ariko ko bakomeje kumwitaho aho arembeye i Balmoral.
CNN itangaza ko Igikomangoma Prince Charles akaba umuhungu wa Queen Elizabeth II, ndetse n’umugore we Camilla berecyeje i Balmoral aho Umwamikazi arwariye.
Mu butumwa yanyuijije kuri Twitter ye, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss yavuze ko Igihugu cyose gihangayikishijwe n’uburwayi bw’Umwamikazi wabo.
Yavuze ko ibitekerezo bye n’iby’abaturage bose b’u Bwongereza biri kumwe n’umwamikazi wabo urembye.
RWANDATRIBUNE.COM
Uyu mwamikazi turamukunda.Gusa ashigaje igihe gito kubera ko ashaje.Niho atandukaniye n’umwami uzakuraho abami b’isi bose ku munsi w’imperuka.Uwo nta wundi ni Yesu uzahabwa gutegeka isi yose akayihindura paradizo nkuko bible ivuga.Nyuma yaho,aziyegurira uwamuhaye ubutegetsi bw’isi n’ijuru,ariwe SE.Aho atandukaniye n’abayobozi b’isi,nuko we adashobora kurwara,gusaza cyangwa gupfa.