Umunyarwanda René Mugenzi ubarizwa mu mashyirahamwe apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akanarwanya Leta y’u Rwanda, yakatiwe n’urukiko rwo mu Mujyi wa Norwich igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atatu nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwiba ama-pound ibihumbi 220, asaga miliyoni 270 Frw ya Kiliziya yari yaramwizeye ikamuha akazi k’ububitsi yarangiza akayajyana mu rusimbi.
Mugenzi w’imyaka 44 yashinjwe ko yagiye kuri konti za Cathédrale ya Mutagatifu Batisita yarangiza agakuraho ayo mafaranga akayohereza kuri konti ye nyuma akayashora mu bikorwa by’imikino y’urusimbi yari yarihebeye.
Ni umwe mu banyarwanda baba mu mahanga bakunda kugaragara mu bikorwa biharabika Leta y’u Rwanda, aho we n’abandi barimo Gatebuke Claude na Denise Zaneza, bashyize imbere ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bikorwa bise “Ribara uwariraye” bipfobya jenoside mu cyo bise kwibuka bose.
Akunze kandi kumvikana inshuro nyinshi kuri BBC Gahuzamiryango mu mbwirwaruhame ziharabika ubuyobozi bw’u Rwanda dore ngo ko ari inshuti y’akadasohoka ya Yussuf Mugenzi uyikoraho.
Uyu mugabo mu 2011 yatekeye umutwe inzego z’umutekano z’u Bwongereza, azibeshya ko Leta y’u Rwanda iri kumuhiga bukware ngo kuko atavuga rumwe nayo. Iki kinyoma cyageze no mu rukiko ku buryo ibinyamakuru byari byarabujijwe gutangaza amakuru ku cyaha cyo kwiba yahamijwe ngo kuko asanzwe ari umuntu utarebwa neza.
Umubare munini w’ayo mafaranga yibye, yari yaratanzwe n’abakirisitu nk’ituro rigenewe ibikorwa by’ubugiraneza. Ni ituro ryatangwaga nyuma ya misa.
Urukiko rwa Norwich Crown Court ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo rwasomye umwanzuro kuri iki krego ndetse rugifataho umwanzuro. Ayo mafaranga yavuye kuri konti y’iyi cathédrale hagati ya Werurwe 2016 na Gicurasi 2018.
Umushinjacyaha Chris Youell yavuze ko nta buryo bwari buriho icyo gihe bwashoboraga kubuza Mugenzi kwiyoherereza ayo mafaranga, ndetse ko yageze aho akibagirwa umubare w’ayo amaze gukura kuri konti z’iyo kiliziya.
Ibi bikorwa by’uyu mugabo byagaragaye nyuma y’uko iyi cathédrale yagenzuraga ibijyanye n’umutungo wayo imaze kunanirwa kwishyura ibikenewe mu mirimo yayo ya buri munsi.
Musenyeri w’iyi Cathédrale, David Paul, yatangaje ko imyitwarire ya Mugenzi yatumye agorwa no kongera kwizera abantu. Mu 2018 ni bwo byagaragaye ko amafaranga yibwe kandi Mugenzi yahise abyemerera Polisi ataruhanyije ndetse ageze no mu rukiko muri Nyakanga uyu mwaka yemera icyaha.
Mugenzi ni umwe mu banyarwanda badahwema guharabika igihugu no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka ushize yagaragaye kuri televiziyo ya Aljazeera avuga ko yarokotse Jenoside mu gihe Se Joseph Mugenzi akekwaho uruhare muri Jenoside ndetse yahunze ubutabera, aho bikekwa ko yihishe mu Buholandi.
Ariya mafaranga Mugenzi yibye, ngo yayashoye mu mikino y’urusimbi kuko ngo arufata nk’ikiyobyabwenge kuri we kimufasha guhangana n’ibibazo byo mu mutwe. Mu rukiko havugiwemo ko Mugenzi yagerageje gushaka ubufasha kugira ngo acike ku rusimbi, ndetse ko yiyambaje abajyanama mu mitekerereze inshuro zirenga 20.
Ikindi ni uko ubu bujura bwatumye ahura n’ibibazo byinshi mu muryango, aho umwunganizi we yavuze ko umucamanza akwiye gusubika igihano cye ku buryo atajya muri gereza, dore ko ngo ubwo byatahurwaga, yahise yemerera polisi ko yibye ako kayabo.
Gusa umucamanza yabitesheje agaciro avuga ko agomba gufungirwa muri gereza mu gihe cy’amezi 27 kuko ibyo yakoze ari ugutesha agaciro icyizere yari yaragiriwe.
Umucamanza Katharine Moore yavuze ko nubwo yemeye icyaha ako kanya, igihamya ko ari umuntu w’umuhanga kandi w’imyitwarire myiza nk’uko byavuzwe n’umwunganira, kizagaragazwa n’uko azaba arangije igihano cye muri gereza.
Iyi Cathédrale yibyemo, yasabye imbabazi abakirisitu bayo ku bwo gukoresha nabi amaturo, inabamenyesha ko yashyizeho ingamba zikomeye zigamije kwirinda ko iki kintu cyazongera kubaho mu gihe kiri imbere.
Mu 1997 nibwo Mugenzi wari ufite imyaka 21 yagiye kuba mu Bwongereza, atangira icyo gihe akorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, ndetse yize muri King’s College mu Mujyi wa Londres.
Usibye kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bivugwa kandi ko yakunze kugaragara mu bikorwa by’ubwambuzi bushukana kuko ngo yari yarazonze abantu bajyaga kwaka ubuhungiro mu Bwongereza abaka amafaranga akababwira ko agiye kubakorera dosiye zibahesha impapuro mu gihe cya vuba, bamara kubona ibyangombwa, agakoresha imyirondoro yabo agafungura konti mu mazina yabo akaka amadeni batabizi.
Ibi byajyanaga n’uko yabeshyaga imiryango itandukanye ko agiye kuyifasha kubona inkunga, ariko agamije inyungu ze ubundi bene yo bagasigara amaso ari mu kirere.
Ntirandekura dorcas
Wowe Mugenzi ishyura amafaranga y’abandi wariye! U Rwanda rwo urureke rwihagazeho!!!