Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, Urukiko Rukuru rwo mu Bwongereza, rwemeje ko amasezerano Guverinoma y’iki Gihugu yagiranye n’iy’u Rwanda yo kohereza abimukira, yubahirije amategeko, bityo ko ishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa.
Ni icyemezo cyasomwe uyu munsi ku wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022 nyuma yuko uru Rukiko Rukuru rw’i Londres rwakiriye ikirego cy’abagaragazaga ko aya masezerano adakurikije amategeko.
Nyuma yo kubisuzuma, Urukiko Rukuru rw’i Londres, rwanzuye ko ariya masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Guverinoma y’u Bwongereza, yubahirije amategeko.
Abari biyambaje uru rukiko, barimo inzobere mu mategeko, ndetse na bamwe u barebwa n’iyi gahunda yo koherezwa mu Rwanda, bavugaga ko aya masezerano anyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’uburenganzira bwa muntu.
Iyi gahunda yagezwe intorezo inshuro nyinshi, aho byatangiriye ku basanzwe batavuga rumwe n’u Rwanda ndetse n’imwe mu miryango mpuzamahanga irimo n’uw’Abibumbye.
Gusa Guverinoma z’Ibihugu byombi zakomeje kugaragaza ko iyi gahunda igamije gutabara ubuzima bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro, kandi ko yakozwe hubahirijwe amategeko.
RWANDATRIBUNE.COM