Ikigo Moody’s giherutse gusohora raporo ivuga ku bukungu bw’ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara. U Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bifite ubukungu butapfa guhungabana, naho Namibiya yo iri ku manegeka.
Nk’uko iyi raporo yo kuwa kane tariki 15 Kanama ibivuga, ngo ibihugu bishobora kwihagararaho ni ibidasesagura umutungo ugenda mu bikorwa byagenewe rubanda (ceux qui maîtrisent leurs dépenses publiques obligatoires).
Nyuma y’u Rwanda hari Cameroun na Côte d’Ivoire, naho Namibiya irajegajega, ibanzirijwe n’ibirwa bya Maurice na Africa y’epfo.
Iki gipimo kigaragaza ibihugu byabasha gukomeza kwishyura imyenda bifite haramutse habaye amage(coup de chien).
Gusa nubwo hakirimo ibyagorwa no kwishyura, iyi raporo ivuga ko muri rusange ibi bihugu byagabanije imyenda bifata, ku buryo yagabanutseho 1,1 ku musaruro mbumbe (PIB) w’ibyo bihugu, hagati y’umwaka wa 2015 na 2018. Ariko ngo ibi ntibibuza ibihugu bimwe kuba bitabona ubwinyagamburiro mu gihe havuka ikibazo, ngo kuko nubwo amadeni bifata yagabanutse, umwenda uracyari hejuru.
Nk’uko bisobanurwa n’umushakashatsi akaba na Visi Perezida wa Moody’s, David Rogovic, ngo ibihugu bishobora guhangana n’ikibazo cy’ubukungu ni ibisohora amafaranga make. Agira ati, “biroroshye kugabanya amafaranga asohoka, kurusha kongera imisoro ngo ingengo y’imari itubuke”.
Ibi ngo bisaba kugabanya amafaranga asohoka mu mishahara, ubukode bw’amazu akorerwamo, gutwara no gutunga abategetsi. Ngo bisaba kandi kugabanya amafaranga ajya mu bikorwa remezo, n’aho byagira ingaruka ku baturage bikanatinza iterambere ry’igihugu.
U Rwanda, Cameroun na Côte d’Ivoire biza imbere kubera ko ari byo bigaragaza ubushake bwo kuba byakwizirika umukanda.
Naho ibiza nyuma, ngo ni ibisohora arenga 80% mu bikorwa ntakumirwa (imishahara, gutunga abategetsi, gukodesha ibiro). Ibyo ni Namibiya, ibirwa bya Maurice, Africa y’epfo na Ghana.
Mu kiganiro Isesenguramakuru kuri Radio Rwanda, tariki ya 10 Kanama, impuguke mu by’ubukungu Dr Hafashimana Emmanuel na Rwubahuka Jean Claude bagarutse ku madeni ibihugu bya Africa bifata n’ingaruka agira ku bukungu bwabyo; harimo n’uko kujegajega mu gihe havutse ikibazo.
Mu kwanzura, bavuga ko abaturage n’abadepite babahagarariye batagira ijisho mu mishyikirano irebana n’inguzanyo.
Ibi ngo bituma igihugu kigira amadeni rubanda itazi. Rwubahuka ati, “imishinga y’amategeko irebana n’inguzanyo iba ikomeye, ibyemezo bigomba gufatwa vuba. Abadepite nta mwanya bahabwamo, bibageraho babitora batabitinzeho”.
Mu bihugu byinshi bigaragara ku musozo w’iyi raporo, ahanini niko biba byaragenze, rubanda n’intumwa zabo zitazi uko igihugu gihagaze mu rwego rw’amadeni.
Karegeya Jean Baptiste