Inteko ishingamategeko y’u Rwanda , umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishyiraho ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’isanzure(Rwanda Space Agency RSA rwiyongera ku bihugu 9 byari bisanganwe bene ibi bigo muri Afurika.
Inyungu zizava mu ishyirwaho ry’iki kigo bizafasha ibindi bigo byo mu Rwanda nka Kaminuza zo mu Rwanda, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije (REMA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka (RLMUA) n’ibindi.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igendeye kuri ibyo byose, ku wa 9 Weurwe 2021, yatoye umushinga w’itegeko rifite ingingo 24, ryari rimaze igihe riganirwaho na Komite yo mu Nteko Ishinga Amategeko, ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, urubyiruko n’umuco, ifatanije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.
Biteganyijwe ko ikigo cya ‘RSA’ kizaba ari ikigo cyigenga, gishinzwe gukora ku buryo u Rwanda rwungukira ku kirere cyarwo binyuze mu ikoranabuhanga rimaze kugerwaho mu gihugu.
Muri urwo rwego kandi, hari Abanyarwanda benshi bazajya kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo mu isanzure muri Leta zunze ubumwe za Amerika no muri Israel, kugira ngo bazagaruke bakomereza ku byamaze gukorwa.
Inteko Ishinga Amategeko kandi yamenyeshejwe ko ikigo cya ‘RSA’ kizajya gikusanya amakuru aturuka mu bigo bya Leta n’ibyigenga, mu gihe bibaye ngombwa kugurisha amwe muri ayo makuru, icyo kigo kizajya kibanza kuyasesengura mbere yo kuyatanga cyangwa kuyagurisha.
Umushinga w’itegeko rishyiraho ‘RSA’ uzatangira gushyira mu bikorwa rikimara gusohoka mu Igazeti ya Leta.
U Rwanda nirumara gushyiraho Ikigo cya ‘ RSA’ ruzaba rwiyongeye ku bihugu 9 bya Afurika bifite ibigo nk’ibyo aribyo , Algeria, Tunisia, Morocco, South Africa, Angola, Egypt, Kenya, Nigeria, na Zimbabwe.