U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya mubi mu bihugu bibangamira itangazamakuru, aho ruri ku mwanya wa 136 mu bihugu 180 byakorewemo ubushakashatsi.
Tariki ya 02 Gicurasi buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Kuri uyu munsi hatangazwa raporo ngarukamwaka ivuga aho ubwo bwisanzure bw’itangazamakurubugeze.
Uyu mwaka wa 2022 Raporo y’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters sans frontiers 2022) igaragaza ko u Burundi n’u Rwanda byateye intambwe n’ubwo idahagije.
Nk’uko byari byatangajwe na raporo y’umwaka ushize ku rutonde rw’ibihugu 180, u Burundi bwari ku mwanya wa 147 naho u Rwanda ruri ku mwanya w’ 156, byombi byari mu kiciro cy’aho ‘itangazamakuru rikinizwe.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’icyo kigo giharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, raporo y’uyu mwaka yerekana ko u Burundi buri ku mwanya wa 107 naho u Rwanda rukaba ku mwanya w’ 136.
Cyakora umwaka ushize, abayobozi muri ibi bihugu byombi bavuze ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhagaze neza.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021 Leta y’u Rwanda yasohoye raporo yerekana ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku gipimo cya 93%.
Nyamara ibi ntabwo byavuzweho rumwe, aho bamwe bavugaga ko ukurikije ibibazo bicyugarije abanyamakuru bigaragara ko iyi mibare ari ari imibare gusa itavuga ukuri guhari.
Minisitiri w’itangazamakuru mu Burundi, Marie Chantal Nijimbere, umwaka ushinze yari yavuze ko ku bwigenge bw’itangazamakuru ‘hari akarushyo’ ariko ko ‘inzira ikiri ndende’.
RSF ivuga ko uyu mwaka u Burundi bwazamutse imyanya 40 kubera politike ya Perezida Evariste Ndayishimiye yo korohereza itangazamakuru kwisanzura, ariko ko hari byinshi bikimeze nabi.
Mu gihe u Rwanda rwazamutseho imyanya 20 kuri raporo y’uyu mwaka, RSF ivuga ko hakiri ibikorwa bibuza itangazamakuru kwisanzura birimo, kuneka, ubutasi, gufungwa no kuburirwa irengero kwa bamwe mu bakora uyu mwuga.
Iyi raporo igaragaza ko hari abanyamakuru bagihohoterwa ngo kuko hari abagifunze muri ibi bihugu byombi, bashinjwa ibyaha bitandukanye.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM