U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byemeje ifungurwa rw’umupaka muto uhuza ibihugu byombi uzwi nka” Petite Barrière “ nyuma y’amezi agera ku icyenda wari umaze ufunze.
Inkuru ya Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ikomeza ivuga ko uyu ari umwe mu myanzuro yavuye mu Nama yahuje Umuyobozi w’iNtara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabaye kuwa 5 Ugushyingo 2020.
Mu mabwiriza agenga abakoresha uyu mupaka , avuga ko umupaka uzajya wambukwa n’abantu bigaragara ko batanduye Covid-19. Mu baturage bemerewe kwambukiranya ibihugu byombi harimo abaganga, abanyeshuri n’abarimu biga cyangwa bakora mu bihugu byombi.
Umupaka muto uzwi nka Petite Barrière uhuza umujyi wa Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda na Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imijyi ifatwa nk’iyegeranye kurusha indi mijyi yose iri ku Isi.
Ildephonse Dusabe