Guverinoma y’u Rwanda n’iya Cuba byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu buvuzi arimo kwigisha abaganga ubushakashatsi n’ubuhanga mu by’imiti.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Werurwe 2024, mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yagiriye muri Cuba.
Aya masezerano akaba yasinywe na Minisitiri Sabin ndetse na mugenzi we wa Cuba, José Angel Portal Miranda. Ibi bihugu bikaba bisanzwe bifitanye amasezerano mu byerekeranye n’ingendo zo mu kirere ndetse bisanzwe binakorana mu burezi no mu buzima.
U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano mwiza wahereye mu mwaka wa 1979, ndetse ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’iterambere.
Muri Nzeri 2023, u Rwanda na Cuba byagiranye amasezerano y’imikoranire arebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, n’ay’ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z’inzira z’abashinzwe ububanyi n’amahanga, ndetse n’iz’abajya mu kazi ka Leta.
Mu 2022, Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’Ambasade ya Cuba mu Rwanda, byashyize umukono ku masezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege.
U Rwanda na Cuba bimaze imyaka igera kuri 44 byombi bifite za Ambasade n’abazihagarariye, hagamijwe gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye nk’uko imvaho-shya dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com