Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko mu gihugu cya Lisotho aho yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo yari amaze iminsi ahabwa abapolisi ba Lesotho ndetse akaba yasinye n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Abapolisi 294 nibo barangije amasomo yabo yaberaga mu ishuri rya Polisi riri mu Murwa mukuru Maseru mu gihugu . Uyu muhango wo guha bariya bapolisi impamyabumenyi wari uyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho witwa Dr. Moeketsi Majoro akaba ari nawe mushyitsi mukuru.
Muri Kanama 2021, Abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byombi( u Rwanda na Lesotho) IGP Dan Munyuza na Commissioner of Police Holomo Molibeli bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye harimo no kurwanya iterabwoba.
Ku byerekeye ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho itangazo ryasinywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, rivuga ko ariya masezerano azakemura ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka kandi buri ruhande rukabyungukiramo.
Mbere ya Lesotho, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Malawi mu bufatanye mu by’umutekano, amasezerano akaba yarashyizweho umukono n’Abakuru ba Polisi z’ibihugu byombi.
Lesotho ni igihugu cya kabiri cyo muri Afurika y’Amajyepfo gisinyanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye muri byinshi harimo no kurwanya iterabwoba.
UWINEZA Adeline