Imiryango itegamiye kuri Leta muri Uganda yatanze ikirego mu rukiko irega Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ku mabwiriza yo gufunga imipaka, ivuga ko yakenesheje abaturage.
Kuva mu kwezi kwa kabiri, Leta y’u Rwanda yafunze umupaka wakoreshwaga cyane wa Gatuna “bitewe n’igikorwa cyo kuwusana ariko inagira inama abaturage bayo kutajya muri Uganda bitewe n’ihohoterwa ryakorerwaga Abanyarwanda babaga bagiye muricyo gihugu.
Ubuyobozi bw’u Rwanda bwo bwavuze ko batafunze imipaka yose ahubwo bafunze uwo mupaka umwe wa Gatuna bagira ngo usanwe.
- Intambara y’amagambo ya Uganda n’u Rwanda yaba iganisha hehe?
- Ubuzima busa n’ubwahagaze ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda
- Uganda ‘iragira inama’ abaturage bayo kudaca i Gatuna
Ibi byabaye mu gihe cy’ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi bukomeje kugeza ubu.
Imijyi n’ibice byegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda byahungabanyijwe n’ibi byemezo, nkuko iyi miryango yareze ibivuga.
Deborah Kyarisiima, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abacuruzi b’abagore ku mupaka wa Gatuna igice cya Uganda, avuga ko hari abantu bari barafashe inguzanyo ngo bakore ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko ubu bahunze kuko bari kwishyuzwa kandi badafite icyo bishyura.
Barasaba indishyi z’akababaro
Bavuga ko abaturiye ibi bice, by’umwihariko abagore bakora ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, “batewe n’ubukene” kuva u Rwanda rwafata ibyo byemezo.
Ikirego cy’iyi miryango kuri leta zombi cyashyikirijwe urukiko rw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, kivuga ko gufunga imipaka binyuranyije n’amabwiriza ashyiraho uyu muryango.
Abarega barasaba n’indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’ibi byemezo bya politiki.
Uganda yahungabanyijwe byihariye n’ibi byemezo kuko Banki y’iki gihugu ivuga ko ibyoherezwaga mu Rwanda byagabanutseho 80% mu kwezi kwa gatatu ugeraranyije n’ukwezi kwa kabiri.
Abarezwe, nta wuragira icyo avuga kuri iki kirego.
Buri ruhande, u Rwanda na Uganda, rushinja urundi kwivanga mu bibera imbere mu gihugu.