U Rwanda na Zimbabwe biri mu nama y’iminsi ibiri ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi. ikaba igamije kwagura ubutwererane hagati y’ibyo bihugu. Iri kuba ku nshuro ya kabiri iri kubera i Harare kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023.
Muri iyi nama, u Rwanda na Zimbawe biribanda ku kunoza ubutwererane mu nzego zirimo ubuzima, imiturire, iterambere mu bya siyansi n’ikoranabunga, iterambere ry’ibikorwa by’abagore n’abana.
Izo nzego ziyongera ku zisanzwe mu mikoranire y’ibihugu byombi zirimo ubuhinzi, guhererekanya abakozi n’inzobere, ikoranabuhanga, ibidukikije n’uburerarugendo.
Ibihugu byombi kandi bishaka kunoza urwego rw’ububanyi n’amahanga mu buryo buteza imbere ubukungu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yashimye intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’amasezerano bigamije iterambere ry’ibihugu byombi, asaba ko umubano wabyo wagukira no mu byiciro utarageramo.
Ambasaderi Musoni yakomeje avuga ko iyi nama ari ibuye ry’ifatizo mu mubano w’ibihugu byombi kuko ishimangira ubushake bwabyo mu guteza imbere ubutwererane.
Yasabye abitabiriye iyi nama gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’abayobozi b’ibihugu byombi; Perezida Kagame na Perezida Mnangagwa, cy’ubufatanye n’ubucuti buzana impinduka mu bukungu n’imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda yizera ko Komisiyo Ihuriweho n’ibihugu byombi igamije kwagura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, ari ikintu cy’ingenzi cyo kubakiraho umusingi w’iterambere ry’umubano hagati y’u Rwanda na Zimbabwe”.
Ambasaderi Musoni yakomeje avuga ko mu masezerano arenga 20 amaze gusinywa hagati y’ibihugu byombi, amenshi arimo gushyirwa mu bikorwa kandi ku rwego rushimishije.
Ati “Nta gushidikanya ko inama yacu izaganira kandi igashyira ku murongo amasezerano y’ubufatanye ashobora gusinywa uyu munsi cyangwa undi munsi mu gihe kiri imbere”.
Minisitiri Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Zimbabwe, James Manzou, yavuze ko mu myaka ibiri y’ubufatanye bw’ibihugu byombi hagezweho byinshi yaba mu bucuruzi, ishoramari, ubutwererane, imibereho myiza, ubukerarugendo, ingufu n’ibindi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga ya Zimbabwe, yatangaje ko iyo komisiyo ari ikimenyetso cy’uko umubano w’u Rwanda na Zimbabwe umaze gushinga imizi kandi ibihugu byombi bikaba bisangiye intumbero yo kugeza iterambere ryabyo ku rundi rwego.
Ibihugu byombi birishimira intambwe imaze guterwa mu bufatanye. Kandi bakomeje gushima intambwe ibihugu byombi bimaze kugeraho.
Uwineza Adeline