Minisitiri w’Ubutegetsi bw’imbere mu Gihugu mu Bwongereza, Priti Patel yatangaje ko u Rwanda ari Igihugu kidateye impungenege mu kwakira impunzi n’abimukira u Bwongereza bwifuza kohereza.
Minisitiri Patel akomeza avuga ko ibyo u Bwongereza bukorana n’u Rwanda byaberetse ko ari Igihugu kidakwiye gushidikanywaho ndetse kidayeye impungenge na gato.
Ibi abitangaje nyuma yaho bamwe mu bajyanama ba Leta y’u Bwongereza bari bagaragaje impungenge zo kohereza impunzi zigana u Bwongereza mu Rwanda ngo kuko rutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Miniistiri Patel we avuga ko ibi byavuzwe n’urundi rwego rwa Leta y’u Bwongereza ariko ko Minisiteri ayobora ari yo ifite inshingano zo gukurikirana iki kibazo.
Kuri we ibyatangajwe n’abo bajyanama nta gaciro bifite bitewe n’uko Guverinoma y’u Bwongereza yasuzumye neza igasanga u Rwanda ari Igihugu kidateye impungenge mu kwakira izo mpunzi u Bwongereza bwifuza ko zajya zoherezwa kuhatura mu kimbo cyo gutura mu Bwongereza.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM