Perezida Felix Tshisekedi akomeje kuzenguruka amahanga ashinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu ijambo yagejeje kuri Diyasipora y’Abanyekongo batuye mu Busuwisi kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, Perezida Felix Tshisekedi yabaremye agatima, ababwira ko ari umuntu asanzwe wihangana ariko kwihangana kwe kukagira aho kugarukira.
Yanshinje u Rwanda kuba arirwo ruri gutuma M23 ikomeza kwigarurira ubutaka bw’igihugu cye, yongeraho ko u Rwanda na Perezida Paul Kagame batazatsinda ino ntambara .
Ati: Kwihangana kwange kugira aho kugarukira. ndabizeza ko u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame, batazatsinda iyi ntambara.”
Perezida Tshisekedi , akomeje kwivuga ibigwi, mu gihe umutwe wa M23 wamaze gufata teritwari ya Rutshuru ku kigero cya 80% ,ndetse uyu mutwe ukaba ukomeje gukataza wigarurira ibice bitandukanye muri teritwari ya Masisi.
K’urundi ruhande ariko, hari abasanga izi mvugo za Perezida Tshisekedi zibasira u Rwanda n’Abayobozi barwo, zimaze kurambirana ndetse ko ari uburyo Perezida Tshisekedi yahisemo gukoresha, kugirango ahishire intege nke z’ubutegetsi bwe bwananiwe kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Aravuga u Rwanda cg aravuga abarwandophone? Uyu mugabo ni ikigoryi mpuzamahanga
Kabisa nikigoryi. Urwanda ruzatsinda iriya ntambara uko byagenga kose. Rushobora no kuyitsinda rutanayirwanye kuko Tshisekedi abe bazamwivugana bidatinze cga aveho atsinzwe amatora, intambara irangire ityo. Kiriya kigabo ntabwo kizi risk kirimo.