Kuva ku mugoroba w’ejo,inkuru n’ibiganiro by’uje ibyishimo birimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kubera ibaruwa bivugwa ko igihugu cy’u Rwanda cyandikiye icy’u Burundi cyishimira instinzi y’umukuru w’icyo gihugu mushya maze ishyaka rye CNDD-FDD naryo rikabitangaza ku rukuta rwaryo rwa twitter.
Ibibazo hagati y’ibyo bihugu byombi byatangiye mu 2015 ubwo hapfubaga umugambi wo guhirika ubutegetsi bwari buyobowe na Nkurunziza Pierre mu gihugu cy’u Burundi maze uyu akavuga ko u Rwanda rwari inyuma y’uwo mugambi.
U Rwanda narwo rwagiye rutangaza ko icyo gihugu gicumbikiye abagamije guhungabanya umutekano warwo, barimo abavugwaho kugaba ibitero bitandukanye mu majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’u Rwanda baciye mu ishyamba cyimeza rya Nyungwe.
Muri iyo baruwa yo ku wa 6 Nyakanga 2020 ,u Rwanda rwanditse ruvuga ko rwishimiye inshtinzi ya perezida Evariste Ndayishimiye ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi kandi ko rwiteguye kugaragaza ubushake mu kongera gutsura umubano hagati y’ibyo bihugu byombi.
Ibaruwa ikomeza ivuga ko u Rwanda rwifuriza ubuzima bwiza, amahoro n’ubukungu abaturage na guverinoma y’u Burundi, by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.
Mu mpera z’ukwezi gushize nano ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ibaruwa bivugwa ko yanditswe n’umutwe urwanya Leta y’U Rwanda FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo yishimira intsinzi ya perezida Evariste Ndayishimiye.
Muri iyi baruwa iriho umukono wa Byiringiro Victor,perezida wa FDLR yasabye Perezida Ndayishimiye amwingingira kwitanga atizigamye mu gushakira umuti urambye ubwiyunge hagati y’ uwo mutwe na Leta y’u Rwanda.
Abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bishimiye iyi baruwa bavuga ko umubano hagati y’igihugu cy’u Burundi na FDLR ari ingufu zikomeza kubacuma iminsi mu migambi yabo,ku cyizere cy’uko perezida Ndayishimiye azagira ubushake bwo kuzahura uwo mubano mu gihe bivugwako ari inshuti magara ya Perezida Nkurunziza bityo akaba yajya ku ruhande rwawo nk’abanyepolitiki bakomoka mu ishyaka rimwe, banamaranye imyaka isaga 10 mu ishyamba nk’abataravugaga rimwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.
Ibaruwa ya Leta y’u Rwanda ku gihugu cy’u Burundi yishimiwe n’ishyaka CNDD-FDD ntiyaba yatuma ubwo busabe bw’umutwe wa FDLR bushyirwa mu kimoteri?
Ubwanditsi