Uruzinduko Minisitiri w’umutekano w’Ubwongereza Suella Braverman yari amaze mo iminsi mu Rwanda, rusize iki gihugu cyemeranije n’u Rwanda ko nta mwimukira n’umwe uzasubizwa inyuma, ahubwo bose bazazanwa mu Rwanda nk’igisubizo kirambye cyashatswe n’ibihugu byombi.
Aya masezerano yo kwakira aba bimukira yongeye gusinywa nyuma y’uko impaka nyinshi zagiwe mugihe u Rwanda rwemezaga ko rwiteguye kwakira aba bimukira abenshi bagasakuza bavuga ko ntabushobozi rufite bwo kubakira, ibintu byatumye Ubwongereza bwohereza intumwa kugirango birebere niba koko ibivugwa ari ukuri.
Kuri uyu wa 18 Werurwe nibwo ibihugu byombi byongeye gushyira umukono kuri aya masezerano yo kwakira aba bimukira baturuka muri Afurika bakinjira k’uburyo butubahirije amategeko ndetse ubu buryo bukaba bushobora no gushyira ubuzima bwaqbo mu kaga.
Minisitiri w’Umutekano w’Ubwongereza, Suella Braverman, ari na we ushinzwe ibibazo iby’abimukira, yageze iKigali aje muri gahunda yo gusubukura amasezerano yo kwakira abimukira ndetse ngo anarebe ko bishoboka.
Uru ruzinduko rwa Suella rwari runagamije gusubukura amasezerano yo gufashanya mu bijyanye n’urujya n’uruza hamwe n’ubukungu hagati y’ibi bihugu byombi.
Aya masezerano ateganya ko abimukira bazinjira mu Bwongereza mu nzira zinyuranye n’amategeko bazahita boherezwa mu Rwanda kugira ngo basabireyo ubuhungiro.
Abatari bake, harimo abanyapolitike, abaharanira uburenganzira bwa muntu, ishyirahamwe rishinzwe impunzi ku isi UNHCR n’abandi, bamaganye aya masezerano yasinywe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Priti Patel, hamwe n’uw’u Rwanda, Vincent Biruta, bavuga ko abangamiye uburenganzira bwa muntu.
Hagati aho, abayobozi b’ibi bihugu byombi bakomeje gushimangira ko nta ngorane ateye, Ubwongereza bukavuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi bitekanye.
Muri uru rugendo rw’iminsi ibiri, abaminisitiri Suella Braverman na Vincent Biruta bongeye gusinya aya masezerano yo kwakira aba bimukira.
Gahunda y’Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda yagiye iburizwamwo n’abayirwanya, mu gihe byari biteganyijwe ko itangira gushyirwa mu bikorwa mu kwa gatandatu k’umwaka ushize,ubwo indege ya mbere yari yitezwe kuzana mu Rwanda aba mbere yangiwe guhaguruka ku munota wa nyuma.
Leta y’Ubwongereza ibona ko iyi ari yo nzira nyayo yo kurangiza ikibazo cy’abimukira binjira mu gihugu muburyo bwa magendu.
Adeline Uwineza