Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko mu biheruka gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye babonye ko ku ruhande rw’u Burundi “ubushake bwo kubana neza” n’u Rwanda “bushobora kuba budahari”.
Ku wa kane ushize, Bwana Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwifuza umubano mwiza n’ibihugu byose, ariko ko igihugu cye kitazagirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya.
Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi ku wa gatatu, Vincent Biruta ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda yavuze ko biteguye kubana n’ibihugu byose bituranyi, by’umwihariko u Burundi.
Ati: “Abantu babiri kugira ngo babane neza ni uko bombi bagomba kuba babifitemo ubushake”.
Ku byavuzwe na Bwana Ndayishimiye, Bwana Biruta yagize ati: “Icyo twavanyemo ni uko ubushake bushobora kuba budahari ku ruhande rw’u Burundi”.
Impunzi: Inama y’ibihugu byombi izaba ejo
Ari mu ntara ya Kirundo, ihana imbibi n’u Rwanda, Bwana Ndayishimiye yavuze ko “zimwe mu mpunzi ziri hakurya” zamwandikiye zimusaba kuzifasha gutaha, akavuga ko “zafashwe bugwate”.
Yagize ati: “Turabibona ko babafashe nk’ingwate kuko nta muntu ushaka gutaha mu gihugu cyiwe hari igihugu kimwangira gutaha.
“Ni ukuvuga ko babafashe nk’imbohe, turasabye rero yuko icyo gihugu cyabarekura bagataha mu gihugu cyabo cy’amavukiro.”
Uyu munsi, Bwana Biruta yavuze ko u Rwanda ari urwa gatatu mu bihugu bifite impunzi nyinshi z’Abarundi – hafi 72,000 – avuga ko zaba zarafashwe bugwate mu gihe iziri mu bindi bihugu byose zaba zaramaze gutaha.
Bwana Biruta avuga ko mbere y’icyorezo cya coronavirus impunzi 200 z’Abarundi zatahukaga buri munsi, ati: “Ntawababujije gukomeza gutaha, birashoboka ko ari imipaka ifunze, kandi n’uw’u Burundi urafunze.”
Bwana Biruta avuga ko ziriya mpunzi zasabye gutahurwa mu buryo buteganywa n’amategeko agenga impunzi zizabifashwa.
Ati: “Aha tuvugira ejo [ku wa kane] hari inama tekiniki izahuza intumwa z’u Burundi, u Rwanda na UNHCR yo kuganira ngo byakorwa gute”.
Ndacyayisenga Jerome