Prof. Bob Kabamba, umwarimu muri kaminuza ya Liège mu Bubiligi, yatangaje ko Kugira ngo amakimbirane ari hagati ya Leta y’u Rwanda na DRC aterwa no kwigomeka kwa M23, azarangizwa no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 30 Gicurasi, mu kiganiro yagiriye kuri Radio Okapi ku magambo yatangajwe na Perezida wa Senegal, Macky Sall unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ubwo yavugaga ko umutekano w’u Rwanda na Congo ugomba gushakirwa mu biganiro.
Ku byerekeye no kuba Ibihugu byombi bishinjanya gufasha imwe mu mitwe y’inyeshyamba irwanya Leta, Prof. Bob Kabamba yavuze ko ibi bikwiye guhagarara bigasimburwa n’ubufatanye, ubwuzuzanye ndetse n’ubuhahirane.
Prof. Bob Kabamba yavuze ko kwishishanya hagati y’u Rwanda na DRC bikwiye gusimbuzwa kuzuzanya.
Yagize ati “Reka u Rwanda rubeho rukeneye Congo ndetse na Congo ibeho ikeneye u Rwanda. Igitekerezo cyabafasha, ni uko ntawe ugomba gutera intambara mu buryo buziguye cyangwa butaziguye mu Gihugu cya mugenzi we ahubwo bigasimbuzwa n’icyo bita kuzuzanya.”
Prof Bob Kabamba yakomeje asaba ko hashyirwa mu bikorwa imishinga imwe ihuriweho n’u Rwanda na DRC, hagamijwe gukemura amakimbirane hagati y’Ibihugu byombi, ibyo gushinjanya no gushyigikira imitwe y’inyeshyamba buri Gihugu kikabyigizeyo.
Yakomeje agira ati ”Reka ntange urugero rumwe Ibihugu byombi biramutse byifashishije umutungo kamere bigakora umushinga ubyara inyungu byazamura abaturage b’ibihugu byombi.
Urugero hifashishijwe ikiyaga cya Kivu ibihugu byombi bihuriyeho hakorwa umushinga munini rwose kandi ugateza ibihugu byombi imbere ati“ ubufatanye nicyo gisubizo cyonyine kizafasha ibihugu byombi kugira amahoro.”
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM