Mu bijyanye no kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, umukandida wese uri gushaka gukundwa cyane, intero n’inyikirizo ni ukugaragariza abanyekongo ko azagira icyo akora ku gihugu cy’u Rwanda ndetse n’ubutegetsi bwarwo.
Abakandida bari kwiyamamariza kuyobora RDC, bari kugaragaza ko bagomba guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bakavuga ko bazabikora mu rwego rwo kwihimura, ngo kuko u Rwanda arirwo rwaba ruteza umutekano mucye muri icyo gihugu.
Bimaze kugaragara cyane nko kuri Perezida Felix Tshisekedi, kuva kwiyamamaza byatangira ahora agaragariza abanyekongo ko ikibazo nyamukuru gihari ari U Rwanda rutuma Congo itagira aho igera.
Aho asaba abaturage ko bamutora kugirango bazafatanye gutsinda intambara avuga ko igihugu cye gihanganyemo n’ u Rwanda.
Ibi kandi byagarutsweho na Adolphe Muzito ku munsi w’ejo taliki 13 Ukuboza 2023 ubwo yiyamamarizaga mu mujyi wa Goma,aho we yavuze ko we natorwa agomba kuzahindisha umushyitsi U Rwanda rugatitira kugeza rucitse intege.
Aho yagize ati: ’’Muntore muzabona U Rwanda ruhinda umushyitsi kubera ubwoba ,nabivuze mbere ko tugomba kubaka urukuta rwo gutandukanya igice cy’ubutaka ku mupaka wacu n’U Rwanda, ubundi twitegure kujya kurugamba.”
Ibi bari kubikora bahembera urwango kugirango abanyekongo bishime, bo bibonere amajwi, kugira ngo barebe ko bakwegukana umwanya wa perezida wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com