Murwego rwo kwegereza abaturage service zitandukanye za Leta ariko hifashishijwe ikoranabuhanga,U Rwanda rurakora iyo bwabaga kugira ngo harebwe ko abaturage b’uRwanda babona izi service mu buryo bu boroheye.
Kugeza uyu munsi hari service zigera kuri 109 zinyuranye ,U Rwanda rwamaze gushyira mu bikorwa muri gahunda yarwo yo kwegereza abaturage service zayo hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo abaturage babe bazibone mu buryo buboroheye.
Abaturage nabo kugeza ubu biragaragara ko bamaze kwiyumvamo iyi gahunda ya Leta,kuburyo kugeza uyu munsi abantu bari hagati y’ibihumbi 20 ndetsae na 60 bakoresha iyi gahunda ku munsi umwe.
Umuyobozi mukuru Wirembo ubwo yari munama kuwa 12 Ugushingo 2023 hamwe n’urwego rw’imiyoborere RGB ndetse n’ishami rya LONI rishinzwe iterambere mu Rwanda,yavuze ko mu rwego rwo kugumya kandi kwagura izi service mu mwaka utaha wa 2024,service zigera kuri 125 zizashyirwa ku Irembo ziyongeye kuzari zihasanzwe.
Avuga kuri uyu mubare umaze kugerwaho wabakoresha gahunda yirembo yavuze ko ari umubare ushimishije cyane.
Agira ati:”Iyo ari nko mubihe byo kwishyura Mituelle cyangwa izindi service zikenewe cyane tugeza kubihumbi 60 by’abantu baza kuri runo rubuga rwacu,gusa iyo ari mu minsi isanzwe abantu baba bashobora kugera kubihumbi 20 gusa.
Uyu muyobozi wirenbo witwa Bimpe Israel yongeyeho kandi ko kugeza uyu munsi Irembo rifite abarihagarariye mubice bitandukanye by’igihugu bagera ku bihumbi 7700 aba kandi bakiyongeraho abandi Bagera kuri 2000 b’abanyeshuri bahabwa akazi mugihe cy’ibiruhuko mu rwego rwo gufasha abaturagekubona izi service mu buryo bu boroheye ariko nabo bakabona amafaranga.
Muri ziimwe muri izo service zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga harimo nko gutanga ubwisungane mu kwivuza,gutanga imisoro,gushaka icyemezo cy’uko washingiwe ndetse nizindi zitandukanye.
Gusa nubwo bimeze bityo ariko haracariho imbogamizi zitandukanye mu gukoresha iyi service,nko kuba hari bamwe m’ubaturage bataramenya gukoresha ikoranabuhanga,kuba n’aamkuru ahagije afitwe n’abaturage ku mikorere yiyi service,ikindi gutanga service mbi bikorwa n’abahagarariye Irembo mu Gihugu.
Gusa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ubwo nawe yari muri iyo nama yo kuwa 12 Ugushingo 2023,yeretse abafatanyabikorwa mu iterambere ko hari aho u Rwanda rumaze kugera kandi hashimishije cyane mu kuzamura imiyoborere igamije kwimakaza iterambere mu nguni zitandukanye.
Yavuze ko nko mu bushakashatsi bukorwa an RGB ngarukamwaka ku miyoborere, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), ubw’uyu mwaka bwagaragaje ko umutekano n’ituze ry’abaturage byageze 93,63%.
Yerekanye ko kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biri kuri 88,97%, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 88,89%, bikomeje kujya hejuru ariko ikoranabuhanga rikaba rikiri hasi, ibyo byose bikagaragaza icyizere ku bashaka gushora imari mu Rwanda.
Musabyimana yavuze ko kugeza uyu munsi serivisi 25 z’inzego z’ibanze zashyizwe ku Irembo, yemeza ko bazakomeza gukorana n’uru rubuga harebwa uko izo serivisi zose zashyirwa ku ikoranabuhanga kugira ngo abazikeneye bazibone byoroshye.
Arinako izi mbogamizi zigenda zikerwa buhoro buhoro uko abantu baazagenda bamenyera kuzikoresha umunsi ku munsi.
Schadrack NIYIBIGIRA