Itsinda ry’Abanyafurika 75 bagizwe n’impunzi kimwe n’abashaka ubuhungiro bari bamaze igihe mu gihugu cya Libya mu buzima butaboroheye kuri uyu wa Kane barimurirwa mu Rwanda.
Ibi byemejwe n’umuyobozi wo mu muryango w’Abibumbye nk’uko ikinyamakuru theeastafrican dukesha Iyi nkuru cyabyanditse.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Afurika yunze Ubumwe (AU) ndestse n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) aho rwemeye kwakira impunzi n’abashaka ubuhunzi bamaze igihe muri Libya badafite kirengera.
Leta y’u Rwanda yavuze ko yiteguyekwakira kwakira abagera kuri 500.
Umuyobozi mu muryango w’abibumbye yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) ati, “Gukura impunzi muri Libya bwa mbere biteganyijwe ku wa Kane, baragera i Kigali nijoro,”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikindi kiciro cy’impunzi zigera mu 125 kizagezwa mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 na 12 mu kwezi gutaha.
Izi mpunzi zizajya zakirirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu karere ka Bugesera.
Ubwanditsi