Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yagaragaje ko itangazo ryitiriwe Guverinoma y’u Rwanda rivuga ku mutwe wa M23, ari ikinyoma cyambaye ubusa, asaba abantu kutariha agaciro.
Ni nyuma yuko hakwirakwijwe itangazo ryitiriwe ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ibiri gusabwa umutwe wa M23.
Iri tangazo rigaragza ko ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ritangira rigira riti “Abanyarwanda, ingungu z’Igihugu cyacu zirageramiwe uyu munsi umuryango mpuzamahanga utegeka abavandimwe bacu bari ku rugamba gushyira intwaro hasi ku nyungu z’abaturage ba Congo…”
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko iri tangazo ari irihimbano bityo ko nta muntu ukwiye kuriha agaciro.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko ibintu nkibi biba bikwiriye kujya muruhame mpuzamahanga cyane mu bitangazamakuru bikomeye mu karere no hirya yako.
Ibi binyamakuru byacu ntawe ujya ubisoma mu bavuga rikijyana kubera agasuzuguro badufitiye.
We thanks for good update news