Minisitiri w’uBwongereza, Suella Braverman yatangaje ko agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda muri uku kwezi kwa Werurwe rwitezweho gukomeza ibiganiro muri gahunda y’igihugu cye yo kohereza mu Rwanda abimukira.
Bivugwa ko Braverman azagirira uruzinduko mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gitaha, tariki ya 18 Werurwe na 19 Werurwe, akabonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ u Rwanda Vincent Biruta.
Usibye we, hari n’amakuru amaze iminsi avuga ko mu minsi iri imbere Minisitiri ushinzwe Iterambere rya Afurika, Andrew Mitchell, nawe ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda.
Leta y’u Bwongereza isobanura ko u Rwanda ari igihugu cyiza, ko abantu bazoherezwa bazabaho neza kandi mu buryo budahutaza uburenganzira bwabo.
Amasezerano yasinywe mu 2022, agena ko uko u Rwanda ruzajya rwakira abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko, akaba ariho hakorerwa isesengura ku bujuje ibisabwa ku buryo bahabwa ubuhungiro mu Bwongereza, abo bibaye ngombwa bagatuzwa mu Rwanda, bagafashwa kuhatangirira ubuzima cyangwa bagasubizwa mu bihugu byabo.
Isesengura rya Guverinoma y’u Bwongereza ryagaragaje ko aba mbere bashobora koherezwa mu Rwanda mu 2024.
Uruzinduko rwa Braverman ruje rukurikira ibiganiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak na Perezida Kagame byanagarutse ku bufatanye u Rwanda rufitanye n’u Bwongereza, bwo kwakira abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umwaka ushize mu Bwongereza hinjiye abimukira batubahirije amategeko basaga ibihumbi 45.000 mu gihe uyu mwaka byitezwe ko bashobora kuba ibihumbi 80.000
Mukarutesi Jessica