U Rwanda rushobora kwimura icyicaro cya Ambasade yarwo muri Israel yari isanzwe ikorera mu Mujyi wa Tel Aviv ikajyanwa i Yeruzalemu, umujyi umaze imyaka myinshi ushyamiranyije iki gihugu na Palestine.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Itumanaho wa Israel, Yoaz Hendel, yagiriye urugendo mu Rwanda rwari rugamije gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko rwe, yabonanye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse asinyana amasezerano y’imikoranire na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo w’u Rwanda, Paula Ingabire.
Abashinzwe itangazamakuru mu biro bya Yoaz Hendel batangaje mu biganiro bye na Perezida Kagame, u Rwanda rwamumenyesheje ko ruri gutekereza kuba rwakwimurira icyicaro cya Ambasade yarwo mu Mujyi wa Yeruzalemu ikava i Tel Aviv.
Ibiro bye byatangaje ko Minisitiri Hendel ari we wasabye u Rwanda kwimurira Ambasade yarwo i Yeruzalemu, maze Perezida Kagame amusubiza ko iyo gahunda iri kwigwaho.
Ati “Minisitiri yatanze ubusabe mu izina rya Guverinoma ya Israel bwo kwimura Ambasade. Perezida yasubije ko iyo ngingo iri kwigwaho.”
Ngo Perezida Kagame yamubwiye ko kwimura ambasade atari ikintu cyoroshye gufataho icyemezo, ko bizakorwa mu gihe cya nyacyo.
Kugeza ubu, ibihugu bibiri nibyo bimaze kwimurira Ambasade zabyo mu Mujyi wa Yeruzalemu nk’igikorwa cyo gushimangira ko ubu butaka bwakunze guteza ikibazo ari ubwa Israel. Ibyo ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guatemala, izindi Ambasade 87 ziherereye mu mijyi ya Tel Aviv na Herzliya.
Ibihugu bike nka Brésil, Repubulika ya Tchèque, Repubulika y’Abadominikani, Honduras na Serbie nibyo byemeye ko bizimurira Ambasade zabyo i Yeruzalemu.
Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga ntabwo bifata Yeruzalemu nk’agace ka Israel, ndetse mu minsi ishize, u Bwongereza mu itangazo ryabwo rijyanye n’ingendo, bwagaragaje Yeruzalemu nk’agace gatandukanye na Israel.
U Rwanda rwatangiye kugirana umubano mu bya dipolomasi na Israel mu 1962 ndetse mu 2015 rufungura Ambasade yarwo i Tel Aviv. Mu 2019 nibwo Israel yafunguye Ambasade yayo i Kigali. (https://boxmining.com/)
Muri gahunda yo gushimangira umubano, umwaka ushize RwandAir yatangije ingendo zigana muri Israel gusa zaje guhagarara muri uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19.