U Rwanda ruzakira amasiganwa ya mbere y’abakiri bato mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa
Ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019, mu Rwanda hazabera amasiganwa mpuzamahanga y’ingimbi n’abangavu, yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda.
Aya masiganwa abiri azitabirwa n’amakipe y’abahungu n’abakobwa aturutse mu bihugu bitandatu byo muri Afurika aribyo Burkina Faso, Burundi, Côte d’Ivoire, Niger, Congo Kinshasa n’u Rwanda ruzayakira.
Amasiganwa yombi azabera mu mihanda ya Kimihurura aho bazahagurukira bakanasoreza kuri Rwanda Revenue banyuze Mumyembe – École internationale – OGOPOGO – Sundowner – Kukabindi- NIDA.
Abakobwa bazahaguruka saa Mbiri za mu gitondo bazenguruke inshuro 10 ku ntera y’ibilometero 55 naho abahungu bahaguruke saa yine bazenguruke inshuro 15 ku ntera y’ibilometero 80.
Aya niyo masiganwa ya mbere mu mateka ateguwe na Union Francophone de Cyclisme ubu iyoborwa na Bayingana Aimable usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, akaba yaratewe inkunga n’Umuryango wa ba Meya b’Imijyi yo mu bihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa binyuze muri Komite Olempike y’u Rwanda.
Aganira na IGIHE, Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’ingimbi n’abangavu, Byukusenge Nathan, yavuze ko abakinnyi biteguye neza kandi bizeye kwitwara neza kuko bamaze iminsi bakorera imyitozo i Musanze ndetse kuba iri irushanwa rije mu gihe abenshi muri bo baheruka kwitwara neza mu mikino ya ANOCA Zone V yahuje ibihugu byo mu karere ka gatanu muri Mata i Huye, hari icyo bizabafasha.
Ati “Twiteguye neza. Tumaze iminsi dukorera imyitozo i Musanze. Birumvikana ko nta kindi dushaka, turashaka gutsinda haba mu bakobwa cyangwa mu bahungu.”
Abangavu bazaba bagize Ikipe y’u Rwanda: Ishimwe Diane, Nyirarukundo Claudette, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaveline, Irakoze Arnie na Uwamahoro Clémentine.
Abakinnyi bagize ikipe y’u Rwanda y’ingimbi: Habimana Jean Eric, Muhoza Eric, Gahemba Barnabé , Nsabimana Jean Baptiste, Hategekimana Jean Bosco na Hakizimana Félicien.