U Rwanda rwungutse abaturage bagera ku 182 bahawe ubwenegihugu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka, ndetse bakjanba batangaje ko aba baturage bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku isi
Ni ibintu byasohotse mu igazeti ya Leta yasohotse ku wa 7 Kanama 2023 ikagaragaza ko abantu 182 batandukanye bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Kuri iyi nshuro abahawe ubwenegihugu n’u Rwanda harimo abavukiye mu mahanga ariko bafite ababyeyi b’Abanyarwanda ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu bitandukanye bifuza kugira ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008.
Rigaragaza ko abanyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.
Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.
Muri rusange impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye. Izindi mpamvu ni ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.
Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.
Icyakora, kwamburwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.
Aba baje biyongera kubandi benshi bahawe ubu bwenegihugu kugeza ubu bakaba barabaye Abanyarwanda nk’abandi bose.
Niyonkuru Florentine