Mu gihe ibiciro ku isi byagiye bizamuka cyane benshi bakunze kwitwaza ko ikibazo ari intambara y’u Burusiya na Ukraine, iri zamuka ry’ibiciro rikaba ryasize u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 mu izamuka ry’ibiciro.
Nk’uko urutonde rwa Banki y’isi rubitangaza,ibihugu byinshi ku isi bihanganye n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ahanini byabuze kubera impamvu zinyuranye.
Kuri uru rutonde, igihugu cya Libani kiza ku mwanya wa mbere mu kugira ibiciro by’ibiribwa biri hejuru,gikurikirwa na Misiri mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa 3 mu kugira ibiciro by’ibiribwa biri hejuru.
Nkuko Banki y’isi yabitangaje, guta agaciro k’ifaranga ku kigero kiri hejuru ya 5% kiri mu bihugu 57.9% byinjiza amafaranga make, kuri 86.4% mu bihugu byinjiza amafaranga aringaniye, na 62% by’ibihugu byinjiza amafaranga yigiye hejuru.
Mu byukuri, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryarenze itakaza ry’agaciro k’ifaranga rusange ku kigero cya 78% mu bihugu 163.
Abashinzwe kuburira ku byerekeye inzara bavuga ko abantu bagera kuri miliyoni 100 ku isi bazakenera ubufasha bw’ibiribwa guhera mu ntangiriro za 2024, bitewe n’ihungabana mu bijyanye n’ubucuruzi.
Imvura iri munsi y’ikigereranyo gisabwa yongera ingaruka z’amapfa n’igiciro cy’ibiribwa, mu gihe imvura iri hejuru y’ikigereranyo ishobora gutera umwuzure mu bice bimwe na bimwe, ibyo bikaba bishobora kugbangamira isoko ry’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi kandi bikagira ingaruka ku mazi meza,ubuvuzi n’isuku. .
Kubera kwangirika mu bucuruzi kuriho ubu, kuzagira ingaruka ku kwihaza mu biribwa mu turere tumwe na tumwe nko mu majyepfo ya Afurika, Amerika y’Epfo na Karayibe, Afurika y’Iburasirazuba, Afurika y’Iburengerazuba, na Afuganisitani kuruta ahandi.
Nyuma y’intambara y’Uburusiya bwateye Ukraine, politiki ijyanye n’ubucuruzi yashyizweho n’ibihugu yarahindutse. Ikibazo cy’ibiribwa ku isi cyarushijeho gukara,kubera ko ibihugu bimwe byashyizeho amananiza mu gucuruza ibiribwa bifite intego yo kongera ibicuruzwa by’imbere mu gihugu no kugabanya ibiciro.
Guhera ku ya 9 Ukwakira 2023, ibihugu 19 byashyize mu bikorwa ingamba 27 zo guhagarika ibiribwa bisohoka mu mahanga, naho 7 bishyira mu bikorwa ingamba 15 zo kugabanya ibyoherezwa mu mahanga.
Raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare igaragaza ko mu kwezi gushize kwa Nzeri,ibiciro byazamutseho 18.4% ugereranyije nuko byari bimeze muri Nzeri 2022.Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa byiyongereyeho 33.1%.
UMUTESI Jessica