Leta y’u Rwanda yakiriye impano ya miliyoni 5€ (arenga miliyari 5,9 Frw) yo gukoresha mu bikorwa byo kwigisha Igifaransa n’inguzanyo ya miliyoni 20€ (arenga miliyari 23 Frw) zizakoreshwa mu gufasha imishinga y’iterambere y’ibigo bito n’ibiciriritse,aturutse mugihugu cy’Ubufaransa.
Aya masezerano y’iyi mpano n’inguzanyo yashyizweho umukono kuri uyu wa 18 Gashyantare 2022. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, mu gihe u Bufaransa bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Dr Antoine Anfré.
Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bufaransa cy’Iterambere mu Rwanda, Arthur Germond ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Sayinzoga.
Iyi mpano igera kuri miliyoni 5€ izakoreshwa na Minisiteri y’Uburezi mu bikorwa byo guhugura abarimu mu rurimi rw’Igifaransa ndetse no kurwigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru yigisha imyuga n’ubumenyingiro.
Inguzanyo ya miliyoni 20€ yo yashyikirijwe Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD) kugira ngo izifashishwe mu kuguriza imishinga y’iterambere y’ibigo by’ishoramari bito n’ibiciriritse. Aya mafaranga yose yatanzwe na Leta y’u Bufaransa ibinyujije mu Kigo cyayo cy’Iterambere, Agence Française de Développement (AFD).
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko iyi mpano y’amafaranga izakoreshwa mu kwigisha Igifaransa mu Rwanda, izanagira uruhare mu gutanga akazi no kuzamura ubumenyi bw’abashyirwa ku isoko ry’umurimo.
Ati “Gutera inkunga gahunda y’igihugu yo kwigisha no kwiga Igifaransa ntibizagira uruhare gusa mu kunoza imikoreshereze y’Igifaransa mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru yigisha imyuga n’ubumenyingiro ahubwo bizagira uruhare no mu kongera amahirwe yo kubona akazi ndetse bitange umusanzu mu guha ubumenyi abashyirwa ku isoko ry’umurimo muri rusange.”
Yakomeje avuga ko aya mafaranga aje yiyongera ku yandi atandukanye u Bufaransa bwahaye u Rwanda muri gahunda zitandukanye, agaragaza ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko inguzanyo banki ayobora yahawe ari umusaruro w’ukuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, agaragaza ko ari umusanzu ukomeye mu bikorwa BRD isanzwe ikora.
Ati “Iyi nkunga ni umusaruro w’umubano ukomeye uri hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Uku kugiranira icyizere gushya kwatumye ibi bigo bibiri bitera iyi ntambwe ikomeye igamije kurushaho gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kugera ku mari, nk’intego y’ingenzi iri muri gahunda y’u Rwanda y’Iterambere, NST1. Aya mafaranga azatuma BRD irushaho gutanga inguzanyo zikoreshwa muri gahunda z’iterambere rirambye.”
Aya mafaranga yahawe BRD azakoreshwa mu kongera ingano y’inguzanyo itanga ndetse n’igihe ntarengwa zishyurwamo.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko aya mafaranga igihugu cye cyahaye u Rwanda ari ikindi kimenyetso simusiga cy’uko umubano w’ibihugu byombi wongeye kuba mwiza.
Ati “Gushyira umukono kuri aya masezerano ni ikindi kimenyetso simusiga cy’uko umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa wongeye kuba mwiza. Ubufatanye hagati ya BRD na AFD, ibigo bibiri by’ibivandimwe, buzaba ingenzi cyane mu gufasha Igihugu kugera ku ntego kihaye mu 2050.”
Ku bijyanye n’iyi mpano izakoreshwa mu kwigisha Igifaransa, Ambasaderi Antoine Anfré, yavuze ko bifitiye Abanyarwanda akamaro nubwo hashize igihe kinini batangiye gukoresha Icyongereza.
Yavuze ko kuba Abanyarwanda bakongera gushyira imbaraga mu kwiga no kwigisha Igifaransa bizabafasha mu buhahirane bagirana n’ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi ndetse n’ibindi byo muri Afurika y’Iburengerazuba.
Kuva u Rwanda n’u Bufaransa byashyira imbaraga mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, iki gihugu kimaze gutera inkunga imishinga itandukanye igamije kugeza Abanyarwanda ku iterambere. Kuva mu 2019 iki gihugu kimaze guha u Rwanda arenga miliyoni 175 z’Amayero, arimo impano n’inguzanyo
UMUHOZA Yves