U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ya Komite Tekinike ISO/TC 176 ishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku mikorere ibungabunga ubuziranenge no gutanga serivisi inoze, iyi nama iri kubera I Kigali Kuva ku wa 09-13 Ukwakira 2023.
Ni inama ihurije hamwe impuguke 80 ziturutse mu bihugu 36 byo hirya no hino ku Isi zihuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO), yiga ku mabwiriza y’ubuziranenge yibanda ku bwiza na serivisi mu nzego zose.
Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), yashimangiye ko u Rwanda ruri mu nzira nziza mu kwimakaza ubuziranenge mu nzego zose. Avuga ko kwakira iyi nama yo ku rwego rw’Isi ari umwanya mwiza kuko impuguke zizasura inganda zo mu Rwanda zizafasha kunoza ubuziranenge.
Ati“UyumunsiuRwandank’ukotwabivugagaibibirangotuvuganiibirebananaISO9001niukuvugaikirangocy’ubuziranengecy’ukoamabwirizampuzamahangaagendanyen’ubwizayubahirijwe.MuRwandaubudufiteibirangobigerakuri30bifiteikikirango” .
Murenzi Ashimangira ko U Rwanda ruzungukira ubunararibonye muri iyi nama ,ikindi ngo inganda z’abanyarwanda zigira kuri izi mpuguke zizabasura bakababwira ibyo bakeneye kuzamura byimakaza ubuziranenge.
Richard Niwenshuti, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, yavuze ko gutanga ibi byemezo by’ubuziranenge bikomeza gushimangira urwego ibikorerwa mu Rwanda biriho ku ruhando mpuzamahanga.
Jeffrey Hunt, Umuyobozi w’itsinda ry’abahanga bashyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku mikorere ibungabunga ubuziranenge na serivisi inoze, yavuze ko iyi nama iteraniye i Kigali izigirwamo byinshi bizafasha ibihugu bitandukanye kunoza ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.
Mu biri kwigwaho n’izo mpuguke harimo kwegeranya ibitekerezo ku bijyanye n’ubwiza bikandikwa hakagenwa n’uburyo bukwiye bw’ubwiza. Ku rundi ruhande ariko haranarebwa ku birango birebana na ISO 9001 aho ufite icyo kirango aba afite icyizere cy’uko ibicuruzwa bye na serivisi byujuje ubuziranenge.
Nkundiye Eric Bertrand