Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolanda Makolo, yahamije ko Ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja ku buryo nta giteze guhungabanya umutekana w’abanyarwanda , anamagana imvugo DRC ikomeje gushinja u Rwanda ivuga ko ruri inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye ibiganiro bitegura Inama y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigira uruhare mu kugarura amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye wa Loni.
Ni ibiganiro biri kubera mu Rwanda bihuje intumwa zo mu bihugu bitanga umusanzu mu bikorwa bya Loni.
Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma muri DRC Patrick Muyaya mu mafoto yashyize hanze avuga ko yafashwe na Drone, yayaherekesheje amagambo avuga ko leta ifite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Ingabo z’u Rwanda zongereye umubare w’abasirikare bari basanzwe bari inyuma ya M23.
Muyaya yakomeje avuga ko hari ibyaha by’ubwicanyi byakozwe mu duce twa Ruzenze, Bishishe, Marangara, Tongo na Rutshuru kandi ko ababikoze bazabibazwa.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ayo mafoto nta kintu gishya agaragaza ahubwo ko ari ibikorwa bisanzwe bya Guverinoma ya Congo byo kurangaza abantu no gushaka kwerekana ko ibitarakozwe hari abandi babiteye.
Makolo yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko imirwano irimbanyije hagati y’Ingabo za Leta zifatanyije n’ihuriro ry’imitwe irimo FDLR aho bari kurwanya umutwe wa M23.
Yavuze ko igiteye impungenge ari uko aho iri kubera ari hafi y’umupaka w’ibihugu byombi. Kuri uyu wa Kabiri, imirwano yabereye mu bice bya Kishishe, Tongo na Bambo.
Yasobanuye ko Ingabo z’u Rwanda zashyize imbaraga ku mupaka ku buryo Abanyarwanda bakomeza gutekana.
Makolo yavuze ko kuba Congo yarananiwe gushyira mu bikorwa ibigenwa n’amasezerano ya Luanda na Nairobi aribyo byatumye umwuka mubi wongera gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo.
Yanagarutse ku isanganya iherutse kuba, aho imitwe ibiri iri gufasha Ingabo za Congo mu rugamba na M23, yashwanye ikarwana nyuma isasu rikaza gukomeretsa umuturage w’u Rwanda wari hafi y’umupaka.
Umuntu wakomerekejwe n’iryo sasu, Makolo yavuze ko ari kwitabwaho n’abaganga mu Karere ka Rubavu.
Imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa byibasira abantu mu Burasirazuba bwa Congo, imitungo yabo igatwikwa cyangwa se ikangizwa, Makolo yavuze ko ari ibintu bikwiriye kwitabwaho kuko bikomeye, cyane ko ingaruka zigera no ku Rwanda.
Yakomeje avuga ko abaturarage ba banye Congo iyo bishwe , bituma abandi bahungira mu Rwanda. guhera mu Ugushyingo umwaka ushize, dufite impunzi nshya zirenga ibihumbi 15 zo muri RDC. Ni ibintu bigaragaza isano ry’ibiri kuba muri RDC n’ibiri kuba hano bijyanye n’impunzi.
UMUTESI Jessica