Urukiko Nyafurika ruharanira uburenganzira bwa muntu rwasabye u Rwanda gufunga ibigo bikusanyirizwamo abiganjemo urubyiruko ruba ku mihanda(Transit Center) ruvuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bwa Muntu.
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa Muntu (human Right Watch) wakunze gukora raporo zivuga ko hari ibihugu bifunga abaturage bazira ubukene, aho batanga urugero ko gufata muntu utagira aho aba akajyanwa muri bene ibi bigo, basanga ari ukubangamira uburenganzira bwe kuko ngo nta muntu wakwifuza kuba ku muhanda afite aho kuba.
Ku ya 4 Ukuboza, urukiko rw’uburenganzira bwa muntu mu karere rwatanze igitekerezo ku bigo bikusanyirizwamo abantu bafatwa nk’inzererezi . Aho rwavuze ko amategeko yemerera guta muri yombi umuntu wavuzwe ko ari inzererezi anyuranyije n’amasezerano Nyafurika y’uburenganzira bwa muntu .
Kuva mu 2006, human rights watch yagiye itangaza ko uburyo abazunguzayi , abicuruza ,inzererezi , abakekwaho ibyaha byoroheje ndetse n’abana bo mu muhanda bafungirwa mu bigo byihariye binyuranije n’amategeko.
Mu gihe itegeko ry’u Rwanda ryafataga Ubuzererezi no gusabiriza nk’icyaha gihanirwa ,mu mwaka 2018 nibwo byakuweho. Gusa kuva icyo gihe kugeza magingo aya ingingo zose zari zikubiye muri iryo tegeko zakubiwe mu tegeko rishya rikumira ibyaha birimo “uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, gusabiriza, ubuzererezi no gucururiza ku muhanda mu buryo butemewe.
Muri Mutarama 2020, raporo ya Human Rights Watch yerekanye uburyo ikigo gicumbikirwamo abafatiwe muri bene ibi byaha giherereye i Gikondo muri Kigali gikora nk’ikigo gifungirwamo abafatiwe ibindi byaha.
Muri Gashyantare, Komite y’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’umwana yahamagariye u Rwanda guhagarika gufunga abana mu bigo bya “Transit Centers” aho yasaye ko hakorwa iperereza ku bivugwa ko ababa bacumbikiwe muri bene ibibigo bafatwa nabi bihabanye na’amahame y’uburenganzira bwa Muntu.
Lewis Mudge uyobora Human Right Watch muri Afurika yo hagati avuga ko kuwa 14 Ukuboza yandikiye Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye kugira ngo ashake amakuru ku ntambwe zafashwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu gukemura bimwe mu bibazo byavuzwe muri Transit Centers , gusa ngo kugeza ubu haracyategerejwe igisubizo .
Giverinoma y’u Rwanda ivuga ko abajyanwa muri Transit Center baba batabuze aho baba, cyane ko abenshi mu bajyanwa muri ibi bigo baba barabaswe n’ibiyobyabwenge, aho bavanwa bajyanwa mu bigo ngororamuco, aho bigishwa imyuga itandukanye n’uburere mboneragihugu.
Haribeshi babinzererezi bafisahobatuye abanabagatishuri bakabimbobo jesinemeranya nabavugako Bose babitwegwanubukene
abazungu bajye batuvugira kuko twe ntituzi kwivugira.
bazungu murakoze