Minisiteri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihigu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko bifuzaga ko isomo rya Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryabera isomo Amahanga n’isi yose, hakaba isomo mu gukumira ibindi byaha n’ubundi bwicanyi bufite isura nk’iya Genocide, aho bishobora kuba.
Dr. Bizimana akomeza avuga ko kwandikwa kw’izi Nzibutso bizafasha andi mahanga kwigira ku Rwanda uburyo rwakoresheje mu gusohoka mu bibazo byatewe na Genocide, nk’uburyo budasanzwe bwa Gacaca.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Kanama 2023, mu nama yateguwe na Leta y’u Rwanda rufatanyije n’ikigega Nyafurika gishinzwe kurengera umurage ndangamateka na Ndangamuco kikaba ari ikigega gishamikiye ku kigo mpuzamahanga cya (UNESCO),
Ni inama itegura ibijyanye no kwandikisha inzibutso n’indi mirage ndagamuco. ikaba iri gutegura indi nama izaba mu Nzeri 2023, Riyadh muri Saudi Arabia ikaba ari nayo izafatirwamwo icyemezo kubireba n’ubusabe bw’u Rwanda bwo kwandika Inzibutso 4 Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, Bisesero , Nyamata na Murambi nimba zemere kwinjira mu rwego rw’isi.
U Rwanda Kandi rwanasabye ko ishyamba kimeza rya Nyungwe naryo ryashyirwa mu murage w’isi wa UNESCO ubu busabe bwombi bukaba busasuzumirwa hamwe hagatangwa umwanzuro wa Nyuma.
Minisiteri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihigu, Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko UNESCO yohereje impuguke inshuro zitandukanye ngo zisure Inzibutso bakabereka ibigomba kunozwa. Ati:” impuguke za UNESCO zasuye Inzibutso zacu batwereka ibyo tunoza. Hari n’amaseserano asanzwe ariho yo 1972 niyo akurikizwa kugirango ahantu aha n’aha habe hakwemezwa kwinjizwa mu murage w’isi.
Ni ukuba hagaragaza ko hafite indangagaciro idasanzwe kandi ifite icyo igaragaza ku rwego mpuzamahanga. Inzibutso zacu rero twe twerekana y’uko zifite ibintu byinshi bidasanzwe kuko Genocide ari icyaha mpuzamahanga kandi ndengakamere! Murumva aho ngaho kurwego mpuzamahanga birahari,
Genocide yakorewe abatutsi ni nacyo cyaha cya mbere cya Genocide cya mbere cyabereye ku mugabane wa Afurika cyemewe n’urwego rw’isi haba umuryango w’Abibumbye n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda
Emmy Musinguzi, umukozi wa MINUBUMWE uyobora uru rwibutso rwa Bisesero, avuga ko izi nzibutso nizishyirwa mu murage wa UNESCO bizarushaho gusigasira amateka y’izi nzibutso kugira ngo ibindi binyejana bizaza bizamenye amateka .
Nkundiye Eric Bertrand