Intambwe u Rwanda rugezeho mu guha abagore uburengenzira ku butaka yashimiwe mu nama kuri politiki y’ubutaka muri Afurika (CLPA), iri kubera i Addis Abeba muri Etiyopiya kuva ku ya 21 kugeza 24 Ugushyingo.
Imbaraga z’u Rwanda mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore ku butaka zashimiwe n’abayobozi batandukanye muri iyo nama inaye ku nshuro ya, nkuko tubikesha ikinyamakuru the new times.
Uretse u Rwanda, hanashimiwe LANDESA yo muri Kenya na Tanzaniya, nk’ umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira ku butaka ndetse n’umuryango uharanira inyungu z’abagore, bashimiwe imbaraga bagize mu guharanira uburenganzira bw’umugore binyuze mu bukangurambaga harimo no gukoresha ibitabo by’amajwi bigenewe kwigisha abagore batazi gusoma no kwandika.
CLPA, ni umuhuro umaze imyaka ibiri wateguwe n’ikigo cya Afurika gishinzwe politiki y’ubutaka (ALPC), mu rwego rwo gutanga urubuga rukomeye ku bihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo baganire ku bibazo bifitanye isano n’ubutaka kandi batange ibyifuzo n’ibisubizo bifatika.
Iyi nama y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere imiyoborere irambye y’ubutaka muri Afurika hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya AFCFTA, agace k’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama kandi yashyizeho amategeko 10 y’ingenzi arengera uburenganzira bw’umugore,aho Leontine Kanziemo, umujyanama mu kigo gishinzwe imicungire y’umutungo kamere n’ishoramari nyafurika, yibukije akamaro k’ubukangurambaga bwo mu 2016 bwo guha abagore b’abanyafurika ku kigero cya 30% uburenganzira ku butaka bitarenze umwaka wa 2025 nk’umusemburo w’iterambere ry’ubukungu muri Afurika.
Yashimangiye ko hakenewe ishoramari rya leta mu gushyigikira abahinzi b’abagore, cyane cyane urebye imihigo leta z’Afurika ziyemeje mu 2003 zo gutanga 10% by’amafaranga Leta ikoresha mu buhinzi.
Kanziemo yashimangiye avuga ko Ishoramari mu buhinzi risobanura gufasha abahinzi borozi gutsinda inzitizi bahura nazo no kubafasha kubaka ubushobozi no kugera ku masoko.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com