Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje ibyo yise ibinyoma byatangajwe na Perezida w’u Burundi Maj Gen. Evariste Ndayishimiye uherutse kubwira Museveni wa Uganda ko u Rwanda rwafunze imipaka yarwo n’u Burundi mu rwego rweo gukumira ibicuruza bya Uganda bijya mu Burundi biciye mu Rwanda.
Perezida Ndayishimiye yabwiye Uganda kandi ko ngo u Rwanda rwafunze imipaka yarwo , runazitira amakamyo avana ibicuruzwa muri Uganda , anongeraho ko ngo Guverinoma y’u Rwanda yabasabye ko ibicuruzwa bakeneye ko biva mu Buganda byajya binyuzwa mu gihugu cya Tanzania bidaciye mu Rwanda.
Ibi byose byiyongereyeho, amagambo Ndayishimiye yatangaje kuwa 14 Gicurasi ubwo yari akubutse mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Uganda , aho yavuze ko urwo ruzinduko yakoreye muri Uganda rwababaje Guverinoma y’u Rwanda.Yakomeje avuga ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’Ubuhahirane butameze neza muri aka karere, aho avuga ko Rwafunze imipaka yarwo n’u Burundi hagamijwe gukumira ibicuruzwa biva muri Uganda bijya mu Burundi.
Hagati aho, Guverinoma y’u Rwanda yo ivuga ko kuba imipaka y’u Rwanda n’u Burundi ifunze ntaho bihuriye n’ibibazo by’u Rwanda na Uganda cyane ko u Burundi aribwo bwabanje gufata iyambere mu mu gufunga iyi mipaka mu mpera za Werurwe 2020.
U Rwanda ruvuga ko ubwo u Burundi bwafataga icyemezo cyo gufunga imipaka , amakamyo menshi n’abagenzi bajyaga mu Burundi bamaze igihe kinini ku mupaka, mu gihe u Burundi bwo bwari bwafashe iki cyemezo bwirengagije amasezerano y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yemereraga amakamyo atwara ibicuruzwa kwambuka imipaka nta nkomyi mu bihe bya Covid-19.
Ubwo imipaka y’u Rwanda n’u Burundi yafungwaga, Komiseri mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda, ushinzwe za gasutamo William Musomi,yabwiye The New Times ko icyemezo cy’u Burundi kigiye kubangamira ibihugu bigize umuhora wa Ruguru mu bijyanye n’imihahiranire cyane ko byari ibihe bitoroshye , ibihugu byinshi mu karere biri muri Guma mu Rugo.
Yagize ati”Ibi byakozwe n’u Burundi binyuranyije n’amategeko agenga ubucuruzi mu muryango wa Afruka y’Iburasirazuba, bivuze ko n’ibicuruzwa byose binyura mu Burundi nabyo bigiye kubura aho bica”
Abantu benshi bakomeje kwibaza icyo Ndayishimiye yashakaga kugeraho abeshya Perezida wa Uganda, mu gihe bizwi neza ko ikibazo cy’imipaka y’ibihugu byombi gifite inkomoko kuri Guverinoma y’u Burundi.