Kuri uyu wa kana ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda habereye igikorwa cyo gushyikiriza igihugu cy’u Rwanda abagabo babiri biciwe mu gihugu gituranyi cya Uganda bagacuzwa n’utwabo.
Muri aba banyarwanda bishwe harimo Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Murenge wa Rubaya uyu akaba yarishwe ku italiki 30 kanama 2021 , undi yitwa Bangirana Paul ufite imyaka 47 y’amavuko we akaba ari uwo mu Murenge wa Kaniga , yishwe ku italiki 02 Nzeri 2021 .
Uretse iyi mirambo yashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa kane , ku munsi w’ejo kuya le08/09/2021 Uganda yirukanye abanyarwanda 16 ku butaka bwa Uganda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo muri gereza no gucucurwa imitungo yabo
Aba Banyarwanda bakiriwe n’abayobozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ku Mupaka wa Cyanika uherereye mu Karere ka Burera, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021,abirukanywe muri iki gihugu cy’abaturanyi barimo abagabo icyenda, abagore batanu n’abana babiri.
Ubwo bagezwaga ku Mupaka wa Cyanika kuri uyu wa gatatu ahagana saa Kumi n’igice z’umugoroba, babanje gusuzumwa icyorezo cya Covid-19 ndetse ibizamini byerekana ko bose ari bazima.
Mu buhamya bwabo bavuga ko muri Uganda bahahuriye n’ibibazo bikomeye birimo gutotezwa no gukorerwa iyicarubozo mu magereza bari bafungiyemo, ndetse bamburwa ibyabo byose birimo n’amafaranga bari bafite, ubu bakaba bajugunywe ku mupaka amara masa.
Basobanuye ko bamaze iminsi iri hagati y’ibiri na 14 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.
Manirakiza Schadrack w’imyaka 21 y’amavuko umaze imyaka itatu muri Uganda aho yakoraga akazi ko gucukura amabuye mu Karere ka Kasanda, avuga ko yafatiwe ahitwa Kanaba agafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, ahantu avuga ko bafatwaga nabi ndetse bakahamburirwa n’ibyo bari bafite.
Ati “Nagiye muri Uganda mu 2017, nakoraga akazi ko gucukura amabuye y’agaciro, naje aho bita Kanaba banyaka ibyangombwa nari mfite n’amashilingi ibihumbi 250, bajya kumfungira i Kisoro. Muri iyo gereza habamo Abanyarwanda benshi hari n’abahapfira ntibimenyekane, akenshi dukoreshwa imirimo ivunanye nko guhinga imishike, kwikorera ibiti binini, kwirirwa twasa inkwi tutarya dutunzwe n’amazi nayo mabi mbese ibyananiranye byose bikoreshwa Abanyarwanda bahafungiye.”
“Ubu ntashye amara masa kuko ibyo nakoreye byose nabitayeyo n’amafaranga nakoreyeyo barayanyatse barayasigarana.’’
Yagiriye inama abatekereza gushakira ubuzima muri Uganda kubireka kuko nta mahirwe bashobora kubigiramo.
Imirambo 2 yiyongeye ku mibare y’Abanyarwanda biciwe muri Uganda aho habarurwa abasaga 20, Abanyarwanda batari bake bamaze kwirukanwa muri Uganda aho bimaze kumenyererwa ko bajuhgunwa ku mipaka ihuza ibihugu byombi. Mu buhamya batanga bavuga ko babanza gukorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba abatasi b’igihugu cy’u Rwanda.
Ingabire Rugiraa Alice