Inteko ishinga amategeko yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho urwego rushinzwe ubutasi ku mari mu Rwanda
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu ntangiriro z’iki cyumweru yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho urwego rushinzwe ubutasi ku mari (FIC), rukazaba rugamije kugenzura ibyaha byo muri uru rwego birimo; iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba cyangwa ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’intwaro.
Uru rwego ruri mu mushinga wo kongera icyizere urwego rw’imari mu gihugu rufitiwe.
Ubwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi Dr Uwera Claudine, yasobanuraga ishingiro ry’uyu mushinga, yabwiye abadepite ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo gushyiraho urwego rushinzwe ubutasi ku mari nk’urwego rwigenga rudashamikiye kuri Banki Nkuru.
Ikinyamakuru igihe.com cyanditse ko ibi biteganywa mu ngingo ya kane y’itegeko ryo mu 2018, risobanura ko ubutasi ku mari bukorwa n’ishami rishinzwe ubutasi ku mari hagamijwe gukumira, kurwanya iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba.
Perezida wa Komisiyo y’abadepite ishinzwe ingengo y’imari, ari nayo yasuzumye uyu mushinga, Omar Munyaneza, yabwiye abadepite ko FIC, izakora nk’ikigo cy’igihugu cyakira kikanakora ubusesenguzi kuri raporo ku ihererekanya ry’amafaranga n’andi makuru agendanye n’iyezandonke.
Ati “Uru rwego ruzakusanya runatangaze ibyavuye muri iryo sesengura ndetse runashyireho politiki n’amabwiriza byo kurwanya iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba”.
Uru rwego ruzaba ari urwego rw’igihugu rwakira kandi rugasesengura raporo ku bikorwa bikemangwa n’andi makuru ajyanye n’iyezandonke mu byaha bikomeye n’ibifitanye isano no gutera inkunga iterabwoba cyangwa ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Itegeko kandi riha uru rwego ububasha bwo gusaba amakuru y’itumanaho, impapuro bwite ku bijyanye n’ihererekanya ry’imari ndetse rukaba rwazisangiza urundi rwego rw’ubutasi ku mari rw’ikindi gihugu mu gihe byaba bikenewe.
Iri tegeko rigamije gusimbura itegeko nº 69/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rikumira kandi rihana icyaha cy’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, kuko byagaragaye ko iryo tegeko ririmo ibyuho, hagendeweku bisabwa n’amahame mpuzamahanga.
Abadepite bemeje uyu mushinga w’itegeko rishyiraho urwego rw’ubutasi ku mari mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Alicia HABIBI