Raporo y’umuryango uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, Reporters Sans Frontières (RSF), yashyize u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu guha abanyamakuru ubwisanzure busesuye mu karere k’ibiyaga bigari.
Iyi raporo y’uyu muryango wo mu Bufaransa, yasohotse kuri iyi tariki ya gatatu Gicurasi, umunsi ngarukamwaka w’ubwisanzure bw’itangazamakuru washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 144 n’amanota 40/100 mu bihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi.
U Rwanda rukaba rwasubiye inyuma ho imyanya 13 ugereranyije na raporo nk’iyi yo mu 2023, aho rwari ku mwanya wa 131 muri aka karere.
Nubwo u Burundi buri ku mwanya wa 108 n’amanota 51/100, buvuye ku mwanya wa 114 bwariho mu mwaka ushize, RSF ivuga ko ku butegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye u Burundi bukomeje kurangwamo umwuka wo “kwisabira cyane” abanyamakuru.
Itanga urugero rwo mu 2023 ubwo umunyamakuru yakatirwaga gufungwa imyaka 10 ku birego ivuga ko bidahuye mu by’ukuri n’ibyo yazizwaga, agashinjwa “kwibasira umutekano w’imbere w’igihugu”.
Imyanya y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ikurikirana itya:
Tanzania – 97
Kenya – 102
Burundi – 108
Repubulika ya Demokarasi ya Congo – 123
Uganda – 128
Sudani y’Epfo – 136
Rwanda – 144
Ku rwego rw’isi, RSF ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru burimo kubangamirwa n’abantu ubundi bagakwiye kuburengera barimo n’abanyapolitiki”.
RSF ivuga ko ibyo bigaragarira ku kuntu mu nkingi eshanu Politiki, ubukungu, amategeko, imibereho n’umutekano ishingiraho muri raporo yayo, muri uyu mwaka inkingi ya politiki ari yo yasubiye inyuma cyane kurusha izindi.
Ku isi, ibihugu bitanu bya mbere mu kubahizira ubwisanzure bw’itangazamakuru ni Norvège, iza ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Denmark, Suède, Ubuholandi na Finland.
Ku Rwanda, raporo ya RSF y’uyu mwaka ivuga ko mu Rwanda hagenzurwa itangazamakuru, hagendewe ku kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho itangazamakuru ryagize uruhare mukwenyegeza urwango rushingiye ku bwoko.
Mu gihe cyashize, abategetsi mu Rwanda bakunze kunenga uburyo RSF ikoramo raporo zayo, bavuga ko igarura amakuru ashaje atakijyanye n’igihe.
Leta y’u Rwanda ikavuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri ku gipimo cyo hejuru, raporo iheruka ‘Rwanda Media Barometer’ yo mu 2021 ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 93%.
Abayobozi batandukanye mu gihugu, nko mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), n’abakuriye itangazamakuru, bavuga ko umubare w’ibitangazamakuru byinshi biriho ubu kandi mu ngeri zitandukanye ari kimwe mu bimenyetso by’ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Ariko nko ku maradiyo, RSF ivuga ko menshi muri yo yibanda ku muziki no ku biganiro by’imikino “mu kwirinda kugira ibibazo”.
Ivuga kandi ko itangazamakuru ry’inkuru z’icukumbura “ntirikorwa henshi”, ndetse ko mu myaka ya vuba aha ishize abanyamakuru bagerageje gukwirakwiza inkuru ku ngingo zikomeye babinyujije ku rubuga rwa YouTube no ku zindi mbuga za internet bahawe ibihano bikaze.
Rwanatribune.com