U Rwanda, Chile na Kuwait byashizwe ku rutonde rw’ibihugu bikwiye gukomorerwa mu ngendo zinjira mu bihugu by’iBurayi ,byashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe Bw’u Burayi , hashingiwe ku ntambwe bimaze gutera mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Ejo nibwo urwo rutonde rwavuguruwe, u Rwanda rusubizwaho nyuma yo kuvanwaho ku wa 15 Nyakanga 2021,Ni urutonde rushyikirizwa ibihugu bigize EU ngo bibe byarushingiraho bifata ibyemezo ku gukomorera ingendo abagenzi bo mu bihugu byo hanze y’umuryango,EU ikomeza iti “Imyanzuro itangwa n’iyi Nama ntabwo ari itegeko rigomba guhita ryubahirizwa. Ubuyobozi bw’ibihugu binyamuryango bigumana ububasha busesuye ku gushyira mu bikorwa ibikubiyemo.”
Ubwo u Rwanda rwakurwaga ku rutonde, Luxembourg yahise irushingiraho itangaza ko abantu baruturutsemo batemerewe kwinjirayo,U Rwanda rusubijwemo nyuma yo gukingira abarenga 10% by’abaturage bose, aho kugeza kuri uyu wa Gatatu abamaze guhabwa inkingo ebyiri bageze muri miliyoni 1.4, mu gihe abahawe rumwe ari miliyoni 1.9.
Ku wa 17 Werurwe 2020 nibwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wiyemeje gushyiraho gahunda ihuriweho yo gufungurira amarembo ibihugu bitari mu muryango, itangira gukurikizwa guhera ku wa 30 Kamena 2020,U Rwanda ubu ruri mu bihugu abaturage bakwiye kwemererwa kwinjira mu bihugu bigize EU hatitawe ku buremere bw’impamvu zibagenza, ni ukuvuga abafatwa nka “Non-essential travellers”,Ni urutonde ruvugururwa buri byumweru bibiri.
Mu ivugurura ryabaye kuri uyu wa wa Kane hongereweho ibihugu bitatu bya Chile, u Rwanda na Kuwait,
Mu gihe ibyo bihugu byinjiragaho, kuri urwo rutonde havanyweho ibihugu bibiri bya Bosnia and Herzegovina na Repubulika ya Moldova,Ibihugu bisanzwe kuri urwo rutonde ni Canada, Jordan, New Zealand, Qatar, Saudi Arabia, Singapore, South Korea, Ukraine, Uruguay n’u Bushinwa igihe nabwo bwatanga ayo mahirwe ku Burayi.
Amategeko y’ingendo kandi ngo akwiye koroshywa ku duce tugenzurwa n’u Bushinwa twa Hong Kong na Macao,Ni mu gihe abaturage bo muri Andorra, Monaco, San Marino na Vatican bo bafatwa nk’abaturage ba EU,EU itangaza ko kugira ngo igihugu kijye ku rutonde kigomba kuba gifite ubwandu bushya butarenga abantu 75 ku 100 000 mu gihe cy’iminsi 14, kandi bigaragara ko umubare w’abandura urimo kumanuka cyane,Byongeye, mu minsi irindwi ishize nibura hagomba kuba hafatwa ibipimo ku baturage basaga 300 ku 100 000, kandi muri icyo gihe ubwandu bushya ntiburenge 4%.
U Bwongereza nk’igihugu cyo mu Burayi ariko cyivanye muri EU giheruka kugumisha u Rwanda ku rutonde rutukura, ni ukuvuga ibihugu abantu babiturutsemo cyangwa babinyuzemo mu minsi 10 ishize batemerewe kwinjira mu Bwongereza,Ni icyemezo cyagumishijweho nubwo u Rwanda rumaze gukingira abantu benshi, nyuma yo gushyirwamo mu ntangiro z’uyu mwaka.
Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko buri cyumweru yakira inkingo, ndetse mbere y’uko uku kwezi kurangira izabona inkingo zigeze kuri miliyoni imwe,Yavuze ko umuvuduko u Rwanda ruriho nukomeza, mbere y’uko uyu mwaka urangira u Rwanda rwakingira 30% by’abaturage bose, umwaka utaha rukagera kuri 60%.
UWINEZA Adeline