kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023, u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’igihugu cya Jordanie, igihugu cyo mu burasirazuba bwa Asia, ni amasezerano azatuma ibihugu byombi birushaho gukorana.
Aya masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi akubiyemo guhana ibitekerezo mu bijyanye na politiki, bizatubashisha kuganira uburyo twashimangira ubufatanye bwacu mu ngeri twese dufitemo inyungu, harimo ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo hamwe n’ubuhinzi.”
Ni amasezerano kandi yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta hamwe na mugenzi we wa Jordanie usanzwe ari na Minisitiri w’Intebe wungirije, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi.
Dr Ayman ari mu Rwanda guhera ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, mu ruzinduko rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n’ubufatanye mu burezi ndetse n’ubushakashatsi azafasha inzego z’uburezi kuba zarushaho gukorana.
Amasezerano ya gatatu yasinywe, agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n’abandi bafite pasiporo zihariye. Biruta yavuze ko ayo masezerano azatuma ingendo z’abanyapolitiki ziyongera kurushaho ku buryo bizaganisha ku gukuraho Viza ku baturage basanzwe.
Ati “Twemeranyije ku gutangira gukora ku masezerano aganisha ku gukuriraho Viza abafite pasiporo zisanzwe.”
Jordanie isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda aho nko muri Mutarama umwaka ushize, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia, yagiriye uruzinduko i Kigali akakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.
Jordanie ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi n’ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Syria, Palestine na Israel. Gifite ubuso bwa kilometero 89.342 mu gihe abaturage bacyo barenga miliyoni 11.
Uwineza Adeline