Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije Umuyobozi w’Umuryango Nterankunga w’Abanyamerika (USAID), Samantha Power, wavuze ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter kuri ejo kuwa 29 Gicurasi Yolande Makolo, yatangaje ko Samantha Power, ari kwirengagiza impamvu nyamukuru yateye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ati “Iri tangazo ryasimbutse impamvu nyazo z’ikibazo cy’umutekano muke n’ingaruka zacyo zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Samantha Power yahisemo kubigereka ku bandi. Hanyuma se iby’ubugizi bwa nabi bukorwa n’umutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ariwo FDLR ufashwa n’igisirikare cya Congo (FARDC)?”
Yakomeje agira ati “Bite by’imvugo z’urwango zihemberwa n’abayobozi ba RDC ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta? Bite by’ubwicanyi buteye ubwoba bw’inka z’abatutsi b’Abanye-Congo? Bite by’impunzi z’Abanye-Congo zambuka umupaka buri munsi zishaka ubuhungiro mu Rwanda kuko iwabo badatekanye kuko Guverinoma yabo itabitayeho? USAID ifite abakozi mu Rwanda, baba barigeze bajya kuvugisha izi mpunzi ngo bumve akababaro kazo?”
Ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2023, nibwo Samantha Power Umuyobozi wa USAID yatangaje ko imvururu zitruka ku muteno mucye mu burasirazuba bwa DRC , zizahagarara ari uko u Rwanda ruhagaritse inkuga rutera M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Ariko aba bazungu bafite ubugome,uburyarya no kubeshya ubu se bayobewe aho ikibazo cy’umutekano mukeya mu burasirazuba bwa congo gituruka DRC ifatanije na FDLR mai mai n’indi mitwe irica abaturage m23 yo irabarinda ikabarengera n’ibyabo none aba bazungu barabicurika ubu se barabona amaherezo azaba ayahe koko.